Abaturage bakora ubucuruzi buto bwambukiranya umupaka mu Karere ka Nyagatare bakanguriwe gukora ubucuruzi bwabo mu buryo bwemewe n’amategeko, birinda kunyura mu nzira za panya zibashyira mu kaga ndetse zikanabangamira iterambere ry’ubucuruzi bwabo.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 16 Kamena 2026 mu mahugurwa y’Abahugura (ToT) ku nyigisho zo ku rwego rw’Igihugu zigenewe abakora ubucuruzi buto bwambukiranya imipaka, yateguwe ku bufatanye n’Umuryango npuzamahanga wita ku bimukira (IOM).
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abahagarariye amakoperative akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baturutse mu mirenge itandukanye yegereye imipaka, aho bari guhugurwa kugira ngo bazasangize ubumenyi abandi bayoboye mu mahugurwa ateganyijwe kumara iminsi itatu, kuva tariki ya 16 kugeza kuya 18 Kamena 2026.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko kuba basobanuriwe ibyiza byo gukorera mu mucyo no mu buryo bwemewe n’amategeko bigiye kubafasha kwirinda ibibazo n’ingaruka baterwaga no gukoresha inzira za panya.
Mukankubito Dinnah, uhagarariye Koperative “Twiteze Imbere EjoHeza” ikorera mu Murenge wa Rwempasha, yavuze ko mbere bambutsaga ibicuruzwa banyuze mu nzira zitemewe bitewe no gutinya imisoro no kubura amakuru ahagije.
Yagize ati: “Twajyaga muri Uganda dutwaye amavuta y’inka duciye mu nzira za panya, tugahorana ubwoba bw’abashinzwe umutekano. Hari ubwo umuntu yasimbukaga umukinga akagwamo cyangwa amavuta akamenekamo kubera ubwoba. Ubu batweretse ko gukorera mu mucyo bifite inyungu kandi ko ibyo twatekerezaga ku misoro atari byo.”
Yongeye ati: “Hari umugore twakoranaga ducuruza forode, wigeze kugwa avunika ukuguru kugeza n’ubu agendera ku mbago. Byaterwaga no kugenda twihisha no gukwepa abashinzwe umutekano.”
Umugwaneza Geni, uhagarariye Koperative “Abishyize hamwe Gacundezi” ikora ibikorwa byo kongerera agaciro ibikomoka ku mukamo mu Murenge wa Rwimiyaga, yavuze ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha gukangurira abandi guhindura imikorere.
Yagize ati: “Aya mahugurwa aradufasha kumenya inyungu zo gukorera mu mucyo no kubahiriza amategeko. Natwe tuzabigeza ku bandi kugira ngo abakoreraga mu buryo butemewe babireke bayoboke inzira zemewe.”
Aya mahugurwa agamije gufasha abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka gukorera mu buryo bwemewe, koroherezwa kugera ku masoko ndetse no kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko mu mutekano no mu buryo burambye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yasabye abacuruzi gukora ubucuruzi bwabo mu buryo buboneye kandi bakirinda gucika intege.
Yagize ati:“Ni byiza ko ubucuruzi mukora bukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo bibarinde ibibazo bya hato na hato. Ntimukwiye gucika intege kubera ko mukora ubucuruzi buto, kuko nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi. Mukwiye gukomeza gukora mushyizemo imbaraga kandi mukorera mu nzira nziza.”
Imibare igaragaza ko hafi 93% by’imishinga mito cyane, mito n’iciriritse mu Rwanda ikora mu buryo butemewe n’amategeko, mu gihe ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwa mu buryo butemewe bugeze kuri 12% by’ibyoherezwa mu mahanga na 3% by’ibitumizwa mu mahanga.
Mu Rwanda hose habarurwa Abanyarwanda barenga miliyoni 6 bibumbiye mu makoperative atandukanye, mu gihe mu Karere ka Nyagatare habarizwa amakoperative 264 akora mu buryo bwemewe n’amategeko.









