MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abacuruzi babangamiwe n’isoko riva, rikanagira ubwiherero bufite umwanda

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
22/01/2020
Abacururiza mu isoko rya Rwamagana bavuga ko ribavira.

Abacururiza mu isoko rya Rwamagana bavuga ko ribavira.

Abacuruzi bakorera mu isoko riherereye mu Mujyi wa Rwamagana, baravuga ko babangamiwe no gukorera mu isoko ritajyanye n’igihe ngo imvura ibanyagirira ibicuruzwa bitewe nuko riva mu bice bitandukanye, ndetse rikanagira ubwiherero budafite isuku. Bagasaba ubuyobozi kurisana.

Umunyamakuru wa muhaziyacu.rw yasuye iri soko maze abacuruzi bamugezaho igihombo baterwa no kuba iri soko riva ndetse no kuba ridafite ubwiherero bufite isuku.

Ishimwe Claude, umwe mu bucuruzi, yagize ati: “ Iyo haje imvura, yaba nke yaba nyinshi, iratubangamira, noneho iyo hajemo umuyaga, byo biba ari ibindi bindi. Ni ukuvuga ngo imvura iragwa, ino mireko yose iramena ikamena amazi menshi, na hano hasi harangiritse kubera amazi menshi ameneka muri iri soko.”

Ishimwe yagerageje gukoresha amafaranga agera mu bihumbi 50 yubakisha amabati ku ruhande acururizaho mu buryo bwo kwikingira imvura, ariko ngo byabaye iby’ubusa imvura iyo iguye n’ubundi aranura.

Umucuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa, ucuruza imyenda y’abana mu isoko hagati, avuga ko n’ubwo bakorera mu isoko ritwikiriye, iyo imvura iguye barazinga bakanura ibicuruzwa byabo bitewe n’umuvu w’amazi umanuka hasi kandi no hejuru hakaba hava.

Akomeza avuga ko mu myaka mike ishize ubwo bavugaga iki kibazo cyo kuva hashyizweho abantu barihoma ahubwo bakabihuhura kurushaho.

Ngo nijoro iyo imvura iguye akomeza kwikanga ko aribuze mu gitondo agasanga hari ibyangiritse.

Ati: “Ushobora kujya gusenga, imvura ikagwa umuntu atari hafi, imyenda uraza ugasanga yangiritse, bigasaba kuyijyana murugo kuyimesa, kuyanika, kugira gute, kandi umwenda w’aha iyo uwumeshe uba utaye agaciro.”

Ubwiherero butagira isuku

Muri iri soko rya Rwamagana uretse ikibazo cyo kuvirwa, abacuruzi kandi bahangayikishijwe n’ubwiherero budafite isuku. Bamwe mu bacuruzi bavuga ko iki kibazo gituma batabukoresha hakiyongeraho no kuba butinda kuvidurwa.

Gusa, ababukorera isuku bo basobanura ko abacuruzi bamwe banga gukoresha ubwishyurwa bakajya hanze hafi aho batishyura 100frw.

Ubwiherero bw’isoko rya Rwamagana

Umucuruzi w’imyenda n’amashuka utifuje gutangaza amazina ye yagize ati: “Imiryango ikora ni itatu, kandi nabwo usanga hari umwanda ukabije, kandi dutanga amafaranga. Icyo kibazo kirahari rwose. Hari igihe umuntu ajya ahandi hatari hariya kubera hari uba ubona hari ikibazo. Umuntu aravuga ati ‘reka njye ahantu handi, nka kwakundi uba ufite ahantu unywera icyayi, ukavuga uti reka nigireyo, ubu ho harasukuye.’”

Ntakirutimana David, uhagarariye abacuruzi bakorera muri iri isoko avuga ko ikibazo cyo kuvirwa bakigejeje ku buyobozi bw’umurenge ari na bo babigeza ku karere. Ku bijyanye n’ikibazo cy’ubwiherero avuga ko cyo kiri hafi gukemuka.

Ati: “Ubwiherero barabuvidurwa, biri muri gahunda ya vuba ko izavidurwa bidatinze kuko n’ubundi iki kibazo twakigejeje ku buyobozi, ni nk’ibisanzwe nabyo bazabikora.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry, yabwiye muhaziyacu.rw ko hari gahunda ya vuba yo gusana isoko riva.

Yagize ati: “Twatanze isoko ryo kurisana, ikibazo turakizi, na gahunda yo kurisana irahari muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Icyo dutegereje gusa ni amafaranga ngo dutange (bon de commande) kugira ngo abantu babe batangira kurisana.”

Kakooza yongeyeho ati: “Ikibazo cyo kuva, uko cyaba kingana kose, turagikemura, icyo tudateganya ni ukurivugurura kuko tugiye kubaka isoko rya kijyambere. Ibibazo bihari byo turabikemura, dutegereje ko dufatanya n’abikorera kubaka irindi rijyanye n’igihe.”

Iyo imvura iguye umuvu w’amazi ujya mu bicuruzwa biba biri hasi.

N’ubwo biteganyijwe ko rizajya ryubakwa mu byiciro, Kakooza avuga ko soko rishya rizatangira kubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha (2020/2021).

Akarere ka Rwamagana, kagaragaza ko Isoko rishya rya Rwamagana kuryubaka  bizatwara arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, rikazubakwa aho iri risanzwe ryubatse. Kuri ubu abantu 67 nibo bamaze kwemeza ko bazagura imigabane muri iri soko, agera kuri miliyoni 32 niyo amaze kugezwa kuri konte ya PSF Rwamagana.

Iki ni igishushanyo mbonera cy’isoko rya Rwamagana riteganyijwe gutangira kubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha (2020/2021). Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Rwamagana butangaza ko bakiri muri gahunda yo gutegura umushinga no “guhuza imbaraga” ngo bashyire mu bikorwa uyu mushinga uzatwara miliyari 3 Frw.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: @RwamaganaDistr@RwandaEast@RwandaTradeRwamagana

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Icyombe cyo mu Kiyaga cya Mugesera gishobora gutezwa cyamunara

Icyombe cyo mu Kiyaga cya Mugesera gishobora gutezwa cyamunara

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU