Icyombe gikoreshwa mu kwambutsa abantu n’ibintu mu Kiyaga cya Mugesera, gihuriweho n’uturere twa Ngoma na Rwamagana, kimaze amezi atandatu kidakora.
Akarere ka Ngoma kagicunga kavuga ko gishobora kugurishwa muri cyamunara, kikegukanwa n’abikorera.
Amakuru agera kuri muhaziyacu.rw agaragaza ko iki cyombe, gifatwa nk’ubwato bunini, cyagejejwe muri iki Kiyaga mu myaka 1982, kizanywe n’Umupadiri wo ku mugabane w’u Burayi.
Abatuye mu Murenge wa Mugesera bagaragaza ko ubu hashize amezi atandatu ‘cyarapfuye’, bikaba byarahagaritse ubuhahirane ahanini bushingiye ku bwikorezi, kuko iyo ari kizima ngo gifite ubushobozi gutwara toni 30.
Uwitwa Munyaneza Eric yagize ati: “Icyombe cyarapfuye, nka koperative twashoyeho amafaranga yo kugikoresha tugeze aho turananirwa, twashoyeho miliyoni 1 n’ibihumbi 700 frw, gikora amezi make kirongera kirapfa. Kandi rwose cyatugiriraga akamoro cyane, kiduhuza na Rwamagana, cyajyagamo imodoka enye.”
Rusagara Augustin yagize ati: “Ubu turi mu bwigunge, cyari nk’urutindo kiduhuza na Rwamagana, twapakiraga imodoka ibitoki, yagera hariya ipakiye ikajya ku cyombe, kikayambutsa ipakiye mu minota 20 ikaba igeze i Karenge muri Rwamagana no kugera i Kigali bikaba biroroshye, ariko ubu ni ukurinda kuzenguruka amasaha n’amasaha. Turifuza ko Leta yadufasha kigasanwa.”

Icyo abaturage batari bake baganiriye na muhaziyacu.rw bahurizaho ni uko iyangirika ry’iki cyombe ryabateye ubwigunge n’ibihombo mu buryo butandukanye.
Ubu kwambutsa abantu n’ibintu hari gukoreshwa ubwato buto bwambutsa abantu batarenga 25 bwitwa Impanja, mu gihe icyombe cyashoboraga kujyamo abantu basaga 150 icyarimwe.
Uwitwa Nzabonankira asanga icyombe gikwiye guhabwa abikorera ati: “Buriya bwato bwaje kera muri 1981, twifuza ko hakorwa ubundi bushya, cyangwa aho kugira ngo kibe kiri mu maboko ya Leta, bishobotse cyakwegurirwa rwiyemezamirimo cyangwa amakoperative, kikadufasha mu bijyanye n’ubukerarugendo.”
Umuyobozi wa Koperative Ambukaneza yakoreshaga iki cyombe Habimana Justin, avuga ko moteri yacyo ishaje cyane.
Ati: “Kuva muri 2017 cyakoraga nabi, moteri yacyo irashaje cyane. Mu kwezi kwa Gatanu (Gicurasi) 2019, Akarere kohereje umutekinisiye atubwira ko nta mafaranga ahagije yo kugisana yaboneka, atubwira ko yazaboneka muri 2019-2020, aratubwira ngo nitwiyeranje tugikoreshe, nka koperative tugishoraho ibihumbi 200frw, ariko nabwo cyakoze ukwezi n’igice kiba kirahagaze.”
Mu gihe cyakoraga, Koperative igicunga yishyuraga kuri konti y’Akarere ka Ngoma buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.
Nubwo cyapfuye, ubu Koperative Ambukaneza buri kwezi igitakazaho amafaranga agera ku bihumbi 20frw, bagura lisansi kugira ngo bagikuremo amazi kitarohama, kuko kiva mu ndiba.
Amakuru agera kuri muhaziyacu.rw agaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Icyombe cyo mu Kiyaga cya Mugesera cyaranzwe no kwangirika bya hato na hato.
Mu mwaka wa 2014 habayeho umuhango wo kugitaha, Akarere ka Ngoma kamaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 30 mu kugisana (muri 2012-2013), nyuma yuko cyari kimaze igihe kidakora.
Kanayoge Alex Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, yabwiye muhaziyacu.rw ko hari uburyo bubiri buri gutekerezwa ku cyombe cyo mu Kiyaga cya Mugesera.
Yagize ati: “Turi gutekereza ku buryo bubiri, ubwa mbere ni ukugiteza cyamunara, ubwa kabiri ni ukuba twashaka ingengo y’imari yo kugisana. Twakose devi dusanga kugisana biri hejuru ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.”
Ishami ry’ibikorwa remezo mu Karere ka Ngoma na ry ryemeza ko moteri yo mu cyombe ishaje, ku buryo kuyisana byonyine bishobora gutwara miliyoni zigera mu munani, na ho kuyisimbuza bikaba bisaba miliyoni zisaga 10 frw.
Akarere ka Ngoma kagaragaza ko nta gihindutse, mu kwezi kwa Gashyantare 2020 hazaba hamaze kunozwa ibyo kugishyira muri cyamunara.






