Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha_RIB rwatangaje ko rwafunze abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere twa Rusizi na Kirehe aribo Mbyayingabo Athanase na Nsabimana Cyprien, na Rutikanga Joseph Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke.
Ibi RIB yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21Ukuboza 2024 ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X.
Aba bayobozi bakurikiranweho gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
RIB yavuze ko bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Kicukiro, Remera na Ruharambuga, mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zoherezwe mu bushinjacyaha.
Aba bafashwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’amasoko mu turere dutandukanye kandi ngo rirakomeje.
RIB iributsa abantu bafite gutanga amasoko mu nshingano zabo kujya bakurikiza amategeko, kuko kunyuranya nayo ari icyaha, kandi ko itazadohoka gukurikirana uwo ariwe wese uzagaragaraho ibikorwa nk’ibyo.






