MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Akarere ka Nyagatare gateganya kubona toni zisaga ibihumbi 173 mu buhinzi

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
22/12/2024

Mu gihembwe cy’ihinga 2025A, Akarere ka Nyagatare gateganya kubona umusaruro mbumbe w’ubuhinzi ungana na toni 173,083. Uyu musaruro ukazaturuka mu bihingwa by’ibanze birimo ibigori, umuceri, ibishyimbo, imyumbati, na soya; bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’Akarere.

Ibigori bifatwa nk’igihingwa ngengabukungu mu Karere ka Nyagatare kubera uruhare bifite mu kwihaza mu biribwa no gutanga umusaruro ku isoko ry’imbere mu Gihugu, hari hateganyijwe kubihinga ku buso bungana na hegitari 27,500, ariko buza kwiyongera bugera kuri hegitari 29,067.1, hakaba hateganywamo umusaruro mbumbe ungana na toni 130,802.

Umuceri nawo ugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere muri iki gihembwe cy’ihinga 2025A, hari hateganyijwe kuwuhinga kuri hegitari 2,160, gusa ziza kwiyongera zigera ku 2,242.1, zikaba zitezwemo umusaruro ungana na toni 11,221.

Ibishyimbo bifatwa nk’ igihingwa cy’ibanze mu miryango myinshi, uretse gufasha mu kwihaza mu biribwa, bifite akamaro mu kongera intungamubiri. Akarere ka Nyagatare kakaba kiteze kubona umusaruro wabyo ungana na toni 25,308 kuri hegitari 14,060 zahinzwe, gusa ziyongereye zivuye kuri 13,800 zateganywaga guhingwa muri rusange.

Ubuso bungana na hegitari 200 bwaje kwiyongera bukagera kuri hegitari 223 bwahinzweho soya, bikaba biteganyijwe ko hazavamo umusaruro ungana toni 335.

Mu rwego kwihaza mu biribwa by’inyamafufu hahinzwe ubuso bungana na hegitari 236 ziyongereye zivuye kuri hegitari 230 zihingwaho imyumbati kimwe mu bihingwa bitagoye guhinga; ubu buso buteganyijweho gutanga umusaruro wa toni 5,428.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague avuga ko ibyo bagezeho bigaragaza ubufatanye hagati y’Akarere n’abahinzi kandi umujyo ari uwo.

Yagize ati: “Ibyo twagezeho bigaragaza ko ubufatanye hagati ya Leta n’abaturage bushobora gutanga umusaruro. Tugomba gukomeza gushyigikira abahinzi mu buryo buhamye kugira ngo ibyo twiyemeje bigerweho.”

Muri rusange ubuso bwose bwagombaga guhingwa mu Karere ka Nyagatare mu gihembwe cy’ihinga 2025A ni hegitari 43,890, gusa byarahindutse kuko hahinzwe hegitari 45,828 hakaba hitezwemo umusaruro mbumbe ungana na toni 173,083.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Umuryango w’umwana w’umunyeshuri uherutse gushyingurwa witandukanyije n’ibyatangajwe n’umwe muri bo

Kayonza: Umuryango w'umwana w'umunyeshuri uherutse gushyingurwa witandukanyije n'ibyatangajwe n'umwe muri bo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU