MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

RDF yatsinze igisirikare cya Tanzania hongera kwishimirwa umubano(Amafoto)

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
21/11/2024

Ingabo z’u Rwanda(RDF) Diviziyo ya 5 yo mu Ntara y’Iburasirazuba yatsinze ibitego 2-0 Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania (TPDF) ikorera mu gace gahana imbibi n’u Rwanda mu mukino wa gishuti wabereye kuri stade ya Ngoma, hanishimirwa umubano w’ibihugu byombi umaze igihe.

Ku tariki 25 Mata 2024, ikipe y’umupira w’amaguru ya Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda(RDF) nibwo yaherukaga gutsindirwa muri Tanzania na Brigade ya 202 y’ingabo z’iki gihugu (TPDF) igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa gicuti.

Ubanziriza uvuzwe ruguru nawo  wari wabereye mu Rwamda mu Karere ka Ngoma tariki 25 Ugushyingo 2023 amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2, maze kugira ngo haboneke utsinda hitabazwa penaliti icyo gihe zasize Ingabo za Tanzania zitsinze iz’u Rwanda penaliti 5-4.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Ugushyingo 2024, umukino wa gishuti wasize noneho Ikipe ya Diviziyo ya 5 muri RDF itsinze ibitego 2-0 Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania.

Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 muri RDF, Brig Gen. Pascal Muhizi yavuze ko uyu mukino wa gishuti wabaye mu gukomeza kwimakaza imikoranire myiza.

Yagize ati: “Tubyakiriye neza, ikiba kigamijwe ntabwo ari ukuvuga ngo ikipe yatsinze n’iyi ni iyihe, icyangombwa ni wa mubano wacu turushaho guteza imbere, ikiba kigenderewe ni bwa buvandimwe ariko abantu bakina habamo itsinda n’utsindwa.Twakwishimira ko twanatsinze cyane cyane ko twishyuraga kuko ubushize bari badutsinze.”

Brig Gen Muhizi yavuze ko Igihugu cya Tanzania bamaranye igihe babanye neza kandi ko bifuza ko byahoraho.

“Nyuma y’abakuru b’ibihugu gushyiraho politike nziza, ikiba gisigaye ni uko abaturage babana neza, iyo abantu bakina rero ni ubuvandimwe n’ubushuti nugukuraho rwa rwicyekwe n’abaturage bakagenderana, ba bantu bakumva ko ari abavandimwe kuko mu mikino niho haba ubusabane, hakava urukundo; kandi dukeneye kubana nabo neza cyane cyane dore ko ubushuti bwacu atari ubwa none.”

Yabwiye abaturage ko nyuma yo kubabanziriza nk’ingabo z’Igihugu nabo bakwiriye gutinyuka bagakina n’Akarere bahana imbibi muri Tanzania cyane ko biri mu byo baganiriyeho.

Uwaje ahagarariye Umuyobozi w’ingabo za Tanzania muri Brigade ya 202,Colonel William Lovukenya, yagize ati: “Twagize umukino mwiza, warangiye neza, abakinnyi bacu batsinzwe ariko turishimye, umukino wagenze neza ariko batwishyuraga amadeni kuko twanatsinze inshuro ebyiri, tugiye kwirebaho ubutaha tuzabishyura.”

Colonel Lovukenya yavuze ko bishimira imikoranire y’ibisirikare byombi ndetse ko iyi mikino igaragaza umubano mwiza bafitanye n’u Rwanda.

Yashimiye Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda ku bw’intsinzi anasaba gukomereza aho, anabibutsa ko bagomba kwitegura umukino bazakina ubutaha.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Ba Meya na Ba Visi Meya b’Uturere tw’Iburasirazuba, Abayobozi bakuru n’abato mu ngabo z’u Rwanda, abayobozi bakuru b’inzego zindi z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye ndetse n’abaturage.

Nyuma y’umukino, ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwakiriye ku meza abakinnyi mu rwego rwo kurushaho gusabana no kwagura umubano uranga ingabo z’ibihugu byombi bisanzwe binahuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse hanatangwa n’impano.

Ikipe ya Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda,RDF
Ikipe ya Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania ,TPDF
Itsinda rya Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania zambitswe imidari

Aha Brig Gen Pascal Muhizi, uyobora Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda yahaga kapiteni wa RDF igikombe
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence aganira na Brig Gen Pascal Muhizi
Uwaje ahagarariye Umuyobozi w’ingabo za Tanzania muri Brigade ya 202,Colonel William Lovukenya yavuze ko bishimira imikoranire y’ibisirikare byombi.
Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 muri RDF, Brig Gen. Pascal Muhizi, na we yavuze ko bishimira umubano w’ibihugu byombi umaze igihe kinini

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abaturage bagirwa inama yo kugura ubutaka mu buryo bwemewe n’amategeko

Nyagatare: Abaturage bagirwa inama yo kugura ubutaka mu buryo bwemewe n’amategeko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU