Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Hategekimana Fred, yasabye abaturage kwirinda kugura ubutaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubera ko bitera ibibazo birimo no kubura uburenganzira ku butaka baguze.
Ibi yabivuze nyuma yo kugezwaho ikibazo n’umuturage witwa Mukayiranga Jeannet wo mu Murenge wa Nyagatare, uvuga ko amaze imyaka igera kuri itanu aguze ubutaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma uwo babuguze akaza gupfusha umugore bituma abura uko yibaruza kuri ubwo butaka, mu buryo bwemewe.
Ni ubutaka avuga ko yaguze na Munyembabazi, biza kurangira uyu Munyembabazi apfushije umugore we bari barasezeranye ivangamutungo risesuye, apfa badakoze ihererekanyabubasha ku butaka ibizwi nka ‘mitasiyo’, bituma abura icyangombwa cyemeza ko ubwo butaka ari ubwe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Urupfu rw’umugore wa Munyembabazi, ngo rwabaye intandaro yo kubura icyangombwa cya burundu kuri Mukayiranga.
Yagize ati: “Maze imyaka itanu nkurikirana iki kibazo naguze ubutaka na Munyembabazi n’umugore we. Umugore we amaze gupfa, nshaka ibyangombwa ariko nza guhura n’ikibazo cy’uko afite umufasha utakiriho ngo mbwibaruzeho, ubutaka buguma bubabaruyeho.”
Murekatete Emerita Ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Nyagatare, yavuze ko ikibazo cya Mukayiranga bakizi kandi hari umurongo wo kugikemura,
Yagize ati: “Ikibazo cye turakizi, gusa kugira ngo ubutaka buve kuri Munyembabazi, hari igisabwa kuko yari yarasezeranye n’umugore we ivangamutungo risesuye, ariko icyangombwa kibigaragaza cyarabuze. Hari itegeko rishya ryasohotse muri Kanama 2024, rivuga ko ushaka kugurisha umutungo, azana abantu bane bemeza ko umutungo agiye kugurisha utarengeje ¼ cy’umutungo yari afatanyije na nyakwigendera. Tuzashingira kuri ibyo nk’ubuyobozi, ubutaka tubukure kuri Munyembabazi tubwandike kuri Mukayiranga.”
Hategekimana Fred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare yasabye abaturage kwirinda kugura ubutaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, avuga ko bigira ingaruka zitari nziza
Yagize ati: “Turagira ngo dusabe umuntu wese ushaka kugura ubutaka, amenye ko hari inzira ziteganywa na Leta zo kuguramo ubutaka. Mureke kwiherera nta buyobozi bubizi, ngo bubarebere ko nta makimbirane azavuka hanyuma; burebe ko nta kibazo kirimo hanyuma bubasinyire, dore bisigaye ari ubuntu.”
Nubwo hari byinshi Guverinoma y’u Rwanda yakoze mu itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka, harimo n’ibyangombwa- koranabuhanga by’ubutaka (e-title), haracyagaragaramo ibibazo birimo imbibi, izungura, ihererekanya ry’ubutaka, abapfa inzira cyangwa imihanda; bikeneye gushakirwa umuti urambye.







