MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Amashanyarazi, amazi, imihanda mu byifuzwa n’abaturage muri 2025/2026

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
21/11/2024

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko mu bikorwa abaturage bifuza cyane ko byashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/26 byibanda ku bikorwaremezo nko kugeza amazi aho ataragera, amashanyarazi n’imihanda.

Ibi bwabigarutseho mu gihe mu Gihugu hatangijwe ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi, ingengo y’imari n’imihigo 2025/2026 kuva tariki 19 Ugushyingo 2024.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yavuze ko ari gahunda isanzwe iba buri mwaka.

Yagize ati: “Tujya kubwira abaturage ibyo bari barasabye ubushize, ibyo twakoze, ibyasigaye cyangwa ibitarashyizwe mu bikorwa kugira ngo turebe ko bigikenewe ariko no kongeramo n’ibindi kugira ngo turebe ibikwiye kwibandwaho muri uyu mwaka.”

Yavuze ko ikizakurikiraho ubwo byavuye mu Mudugudu ari uko bizajya muri Njyanama y’Akagari nako kabitondeke karebe ibikenwe cyane kabyoherereze Umurenge, kugera ku Karere, byemezwe n’Inama Njyanama y’Akarere aribyo bizashingirwaho gushyirwa mu bikorwa umwaka utaha.

Akomeza avuga ko mu byo bakiriye ku ikubitiro, ati: “Ni byinshi ariko byagiye byibanda cyane ku bikorwaremezo bijyanye n’amazi aho ataragera kandi naho tubona ko bizagenda neza dukurikije gahunda dufite tubereka ibijyanye n’uruganda ruri kubakwa, muri 84% twari dufite umwaka utaha tuzayirangiza, amazi yasabwe cyane.”

“Ikindi cyasabwe ni amashanyarazi, nawo ni umushinga dufite tugiye gushyira mu bikorwa nyuma y’amashanyarazi n’imihanda, icyo dushimira n’abaturage ni uko ubona ko bamaze kubyumva mu gihe tumaze iminsi tubyakira; barasabwa ibintu ubona ko biremereye batabasha kwikorera bakatubwira ko ibibareba nabo bazabikora.”

Buri mudugudu utanga ibyifuzo bitandatu, inama Njyanama ikacyira ibigera kuri 84 nayo ikareba ibyo iheraho muri uwo mwaka ibisigaye bigashyirwa mu wundi mwaka.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024-2025 mu byifuzo 84 byari byasabwe, byashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 85% ndetse ngo 15% yasigaye niyo ubuyobozi bujya mu baturage bukabaza niba ari ngombwa cyangwa bigakomeza gukorwa cyangwa se bagatanga ibishya.

Mapambano yavuze ku mpamvu abaturage bahabwa uruhare mu igenamigambi.

Yagize ati: “Buriya gukorera umuntu ibintu atabigizemo uruhare, hari gihe avuga ngo biriya ni bya Leta, ni ibyabo, ni bya runaka, icyo gihe rero icyo tuba dusabwa ngo nabo dutangirane urwo rugendo nuko dukora ibyo bakeneye kurusha ibindi no kubirinda nk’ibintu bagizemo uruhare mu kubisaba no kubikora.”

Yasoje asaba abafatanyabikorwa b’Akarere kubafasha gukemura bimwe muri ibyo byifuzo abaturage baba barasabye bitewe nuko ingengo y’imari hari igihe itabasha kubikora byose.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abangavu babyaye imburagihe bibukijwe imbaraga bifitemo

Rwamagana: Abangavu babyaye imburagihe bibukijwe imbaraga bifitemo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU