Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, rwatangaje ko rwashyizeho amabwiriza agenga ahakorerwa ibikorwa by’imyidagaduro nk’aho hoteli n’utubari byemerewe gukora ijoro ryose ku wa Gatanu, mu mpera z’icyumweru no ku minsi y’ikiruhuko mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.
Aya mabwiriza ateganya ko ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro harimo resitora, utubari n’utubyiniro hagomba gufungwa bitarenze saa Munani z’ijoro kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane ariko bakaba bakora ijoro ryose ku wa Gatanu, mu mpera z’icyumweru no ku minsi y’ikiruhuko.
Mu itangazo RDB yashyize hanze kuri X, yavuze ko iki cyemezo kiratangira gukurikizwa kuva kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024, kugeza tariki 5 Mutarama 2025.
RDB yavuze aharebwa n’aya mabwiriza hagomba kubahiriza amabwiriza arebana n’urusaku no gufasha abakeneye kuruhuka, ndetse ko aya mabwiriza areba n’abateganya ibirori mu ngo.
Izi mpinduka ziri mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.
RDB yasoje yibutsa ko bitemewe guha ibinyobwa bisembuye abatarageza imyaka 18, umuntu kandi bigaragara ko yasinze ngo na we ntiyemerewe guhabwa ibinyobwa bisembuye.
Abaturarwanda bibukijwe kandi kunywa mu rugero ndetse no kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.







