Urubyiruko rugera kuri 20 rwasoje amahugurwa ajyanye no gukora inkweto n’imitako mu mpu mu Karere ka Nyagatare rwahawe impamyabumenyi nyuma y’amezi atandatu rwiga.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026, aho urwo rubyiruko rwigaga buri munsi amasomo ngiro n’inyigisho, hagamijwe kubongerera ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kwigira; nk’uko biri muri gahunda ya Minisiteri y’uburezi yo kwigira mu murimo.
Uru rubyiruko rugizwe n’abahungu 6 n’abakobwa 14.
Bamwe mu banyeshuri basoje aya masomo bagaragaje ko ubumenyi bahawe bwatangiye kubagirira inyungu na mbere yo guhabwa impamyabumenyi.
Dukuzumuremyi Evariste, yagize ati: “Mu kwezi kumwe twari tumaze dutegereje impamyabumenyi, natangiye kwakira abakiriya no gukora inkweto, bituma mbona amafaranga. Kuri njye ni amashimwe gusa, kuko sinari nzi icyo nakora nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, ariko ubu aho nkorera natangiye no kwakiramo abandi mbaha akazi.”
Undi na we yavuze ko amasomo bahawe yamufashije gutekereza no gutangira gushyira mu bikorwa umushinga we, anashimira amahugurwa yabahaye icyizere cyo kwigira no kwiteza imbere.
Ati: “Ubu mfite ikizere cyo gutera imbere pe, sinumvaga ahantu nazajya nkura amafaranga, ariko ubu ahubwo nguriza n’abandi. Ndishimye cyane kandi ndashimira Leta yacu yazanye uburezi kuri bose, abe umwana, umusore, inkumi, umusaza cyangwa umukecuru.”
Umuyobozi w’ishuri Technology of Making Skin Iwacu, uru rubyiruko rwigiyemo, Hakizayezu Belisheba, yavuze ko uru rubyiruko rwamaze gutangira imishinga no gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Yongeyeho ko ishuri ryabafashije kubona ibikoresho by’ibanze byo kubafasha gutangiza imishinga yabo, mu rwego rwo kubashyigikira kwinjira ku isoko ry’umurimo bafite ubushobozi.
Yagize ati: ” Aba banyeshuri bacu bamaze gutangira gushyira mu bikorwa ibyo twabigishije, ubu bari ku murimo, batangiye akazi. Ntabwo duhagarariye aha tuzakira n’abandi banyeshuri, tubigishe kwihangira umurimo nk’uko ari ko umutoza wacu Perezida Paul Kagame ahora abidushishikariza, kugira ngo duce burundu ubushomeri mu rubyiruko. Turashimira cyane RTB n’abandi bafatanyabikorwa badufasha kugira ngo dufashe urubyiruko rw’u Rwanda.”
Aya masomo yatewe inkunga na Rwanda TVET Board (RTB) ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, mu ntego yo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro ku rubyiruko, hagamijwe kugabanya ubushomeri.









