MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Inyigo y’umuhanda Rugarama-Kanyangese-Karambi uzashyirwamo kaburimbo yoroheje yamaze gukorwa

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
08/02/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burizeza abakoresha umuhanda wa Rugarama-Kanyangese-Karambi uhuza Akarere ka Gatsibo n’Akarere ka Kayonza ko inyigo yo gushyiramo kaburimbo iciriritse yamaze gukorwa; imirimo yo kuwukora nayo ikaba itazatinda.

Ni umuhanda uzaba ufite ibirometero bigera kuri 12 ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo n’ibirometero bigera kuri 5.62 ku ruhande rw’Akarere ka Kayonza, byose hamwe bikaba ibirometero 17.62.

Biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umuhanda kandi witezweho korohereza abatuye mu Murenge wa Rugarama n’imirenge bihana imbibi kugeza umusaruro wabo ku masoko, cyane ko muri uyu murenge habarizwamo amakoperative atandukanye nka COPRORIZ Ntende azwiho kugira umusaruro mwinshi ukenera kugezwa ku masoko.

Muri gahunda y’ibikorwa by’Akarere y’imyaka itanu(2024-2029), Akarere ka Gatsibo gafite gahunda yo kubaka imihanda itatu ihuza Akarere ka Gatsibo n’utundi turere bihana imbibi, harimo n’uyu wa Rugarama-Kanyangese-Karambi.

Iyo mihanda ni Bukomane-Nyarukoni uhuza Akarere ka Gatsibo n’umuhanda munini wa Nyagatare-Gicumbi, hazubakwa umuhanda wa Ndatemwa-Muhura-Burimbi uhuza Akarere ka Gatsibo na Gicumbi, ndetse hazubakwa umuhanda uzaba ufatiye ku muhanda munini uvuye Nyagahanga, ukanyura Mugisiza ukagera Rwagitima, hari kandi n’imihanda y’imbere mu karere ihuza imijyi na santere za Kabarore, Kiramuruzi, ndetse na Ngarama.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Léonard avuga ko umuhanda Rugarama-Kanyangese-Karambi ari umuhanda uzagira uruhare mu bukungu bw’abaturage b’Akarere ka Gatsibo na Kayonza.

Aragira ati: “Umuhanda wa Rugarama-Kanyangese-Karambi abaturage ba Rugarama mu byifuzo byabo bari bagaragaje ko ukeneye gukorwa, ariko natwe nk’ubuyobozi tubona ko ukeneye gukorwa. Icy’ibanze twabanje gukora ni ukubanza gukora inyigo kugira ngo tumenye amafaranga azakenerwa kugira ngo uriya muhanda ukorwe neza kuko icyo dushaka ni ukuwukoramo kaburimbo iciriritse, ukaba ari umuhanda mwiza ku buryo abaturage bacu n’aba Kayonza bawukoresha mu buryo bushimishije.”

Visi Meya Sekanyange akomeza agira ati: “Inyigo yamaze gukorwa, igisigaye ni ukuvugana n’abafatanyabikorwa bacu badufasha kugira ngo umuhanda ukorwe vuba, ni umuhanda w’ingenzi cyane nk’uko muhabona hariya hantu hakorera amakoperative atandukanye ndetse n’abaturage bakeneye cyane kugeza umusaruro wabo ku isoko, rero icyo twakwizeza abaturage ni uko ikibazo cy’uyu muhanda ubuyobozi bukizi kandi kiri gushakirwa umuti mu buryo bwihuse kugira ngo imihahiranire ikomeze igende neza.”

Muri raporo y’ubushakashatsi bw’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaza uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze (CRC) 2025, bugaragaza ko muri serivisi z’ibikorwaremezo, Akarere ka Gatsibo kaje ku mwanya wa 20 hakurikijwe uko uturere dukurikirana ku ijanisha rya 61%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Mugiraneza w’i Rwamagana yatangiye akorera abandi none afite imashini ebyiri zibaza

Mugiraneza w'i Rwamagana yatangiye akorera abandi none afite imashini ebyiri zibaza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU