Mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Ndama, Umudugudu wa Rwabiharamba, abaturage barishimira impinduka nshya mu mibereho yabo nyuma yo guhabwa imbabura zigezweho zitagira umwotsi kandi zidakoresha inkwi cyangwa amakara.
Ni imbabura zigezweho zakozwe na kompanyi yitwa Biomassters, zikoresha ibizwi Amaparete (ibicanwa bikoze mu bisigazwa by’ibiti cyangwa ibindi bimera), zigenewe gufasha ingo kurondereza ibicanwa no kurengera ibidukikije.
Izi mbabura zatanzwe ku miryango 120 yo muri uyu mudugudu, zatanzwe ku bufatanye bw’akarere n’iyi kampani, abaturage bakaba bazibahereye ubuntu, hagamije kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara.
Iyi mbabura imwe ku isoko igura hafi 40,000 Frw, mu gihe ikilo kimwe cy’ Amaparete kigura 350 Frw . Uretse kuba idahenda mu gukoresha, ngo iratekanye, iraramba kandi ifasha mu guteka vuba nta mwotsi usohoka mu gikoni.
Bamwe mu baturage bahawe izi mbabura bavuga ko iyi ari impinduka ikomeye. Nsanzabandi Bosco, umwe mu baturage bahawe imbabura, yagize ati: “Ku kwezi nashoraga amafaranga agera kuri 60,000 Frw mu kugura inkwi. Byaratugoraga cyane, kandi umwotsi wazo watugiriraga nabi cyane. Ubu iyi mbabura izadufasha kurondereza ibicanwa.”
Yongeraho ko kuba imbabura idakoresha inkwi, ari igikorwa kizigamira umuryango we, kikanafasha kurengera ibidukikije.
Mutesi Frida, na we wahawe imbabura, ati: “Umwotsi w’inkwi watugoraga cyane, ndetse ugira ingaruka ku bana no ku babyeyi bakunda guteka. Ubu imbabura batwubakiye iratanga isuku, irihuta kandi iratekanye. Ndanezerewe cyane, numva ari nk’umudendezo mushya.”
Umuyobozi ushinzwe ikorwa ry’izi mbabura muri Biomassters, Sylvain Rucyaha, yavuze ko iki gikorwa kigamije guteza imbere imikoreshereze y’ingufu zidahumanya ikirere kandi zorohereza umuturage.
Yagize ati: “U Rwanda ruri mu rugendo rwo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara. Iyo dutanze imbabura nk’izi, tuba dutanze igisubizo kirambye mu mibereho y’abaturage. Ziraramba, ziratekanye kandi zifasha kurengera ibidukikije.”
Rucyaha yavuze ko iyi gahunda izakomeza kugezwa no mu yindi mirenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague, yavuze ko iri terambere rihuye n’intumbero y’Akarere yo guteza imbere ingufu zisimbura inkwi mu guteka.
Yavuze ati: “Iki gikorwa kigabanya igihombo ku miryango cyongera umusaruro kandi gifasha kurengera ibidukikije. Gutanga imbabura zidakoresha inkwi bigabanya gutema ibiti dushaka inkwi, bikongera ubukungu mu ngo, kandi bigateza imbere imibereho myiza y’abaturage.”
Izi mbabura zatanzwe zifite agaciro gasaga miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, zikaba zahawe abaturage nta kiguzi, gusa nyuma bazajya bigurira Amaparete igihe ayo bahananywe nazo yaba yashize.











