Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’umwana, ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE Rwanda) bahaye impamyabumenyi imiryango 1,351 yo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera yasoje inyigisho z’uburere buboneye mu muryango muri porogaramu ya ‘Turakura Kids Rwanda’ iterwa inkunga n’Umuryango Help a Child.
Igikorwa cyo gusoza izi nyigisho no gutanga impamyabumenyi ku bagize imiryango yitabiriye iyi gahunda, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Ugushyingo 2025 mu Murenge wa Rweru.
Abakurikiranye izi nyigisho bahamya ko byabahinduriye imibereyo mu bijyanye n’imibanire y’abagize umuryango.
Twizeyimana Elie n’umugore we Mukashyaka Dorothea batuye mu Kagari ka Kintambwe, batanze ubuhamye bw’uko bari babanye mbere yo guhabwa izi nyigisho,
Twizeyimana Elie yagize ati: “Ubundi urugo rwacu rwarangwaga n’amakimbirane ntidutere imbere kubera ubusinzi no kudashyira hamwe bityo abana bacu bakabaho nabi, ariko ubu ibintu byagiye ku murongo tumeze neza kubera inyigisho nziza zaduhwituye tugasubira ku nshingano zo kurera abana neza no kwita ku muryango muri rusange.”
Umugore we Mukashyaka Dorothea na we ahamya ko izi nyigisho z’uburere buboneye zabafashije kubaka umuryango wabo, cyane cyane guha abana babo uburere bwiza ndetse no kwita ku mibereho yabo ya buri munsi.
Ati: “Inyigisho zaraduhinduye, ubu abana bacu tubitaho tukabaha uburere bwiza nk’uko twabyigishijwe, kandi tuzabikomeza ndetse tunabyigishe indi miryango itarashoboye gukurikira izi nyigisho.”
Ntibaziyandemye Jean Bosco wo mu Kagari ka Nkanga mu Mudugudu wa Kivusha, avuga ko na we urugo rwe n’umugore we Uwamahoro Claudine rwahoraga mu makimbirane bigatuna rukena ndetse n’abana bakabura uburere.
Ati: “Njyewe n’urugo rwanjye hari uko twari tubayeho tutarabona izi nyigisho, kuko narangwaga n’ubusinzi n’amahane, kenshi nagera mu rugo umugore n’abana bakampunga, ariko aho mariye gufata ziriya nyigisho z’uburere buboneye, zatumye mpinduka ku bijyanye no gufata agatama [Kunywa inzoga]. Agatama rwose ubu meze nk’uwagasezeye.”
Umugore we ati: “Iwanjye nta mahoro nagiraga kubera ubusinzi yagiraga, abana ntibabashaga kwiga neza kubera inzoga kuko twembi twaranywaga tugasinda twagera mu rugo tugashwana. Ubu rero ibintu byarahindutse dufite amahoro kubera inyigisho z’uburere buboneye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru Sibomana Jean Claude avuga ko iyi miryango yahawe izi nyigisho ari intambwe nziza yo kugera ku muryango ushoboye kandi utekanye, ngo kuko inyigisho bahawe zatangiye kugaragaza impinduka nziza kuri iyi miryango.
Ati: “Iyi miryango yahawe izi nyigisho ni umusanzu mwiza wo kugera ku ntego zo kugira umuryango ushoboye kandi utekanye mu murenge wacu wa Rweru. Rero turashimira abafatanyabikorwa bafatanyije n’Akarere kacu mu kugera kuri iki gikorwa cyiza cyo kwigisha abaturage uburere buboneye mu muryango kugira ngo abana bagire imibereho myiza bivuye ku babyeyi babo.”
Uretse kuba iyi miryango uko ari 1,351 yarahawe amahugurwa y’inyigisho z’uburere buboneye, yahawe n’amatungo magufi [inkoko eshatu kuri buri muryango] azabafasha kwita ku mibereho y’abana babo n’umuryango muri rusange.











