MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Tanzania (TPDF) biyemeje gukomeza kugira imipaka itekanye

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
05/12/2025

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Tanzania (TPDF) bashoje inama ya 14 y’abayobozi b’ingabo ku mipaka ihuza ibihugu byombi yaberaga mu Karere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba kuva tariki 2 kugeza ku ya 4 Ukuboza 2025.Ni nama ishimangira umuhate wo kurushaho kubungabunga umutekano n’ituze ku mipaka ihuza u Rwanda na Tanzania.

Izi nama ziba buri mezi atatu kandi ziha uburyo bunoze , aba bayobozi baturutse mu bihugu byombi kugira ngo basuzume ibyavuye mu nama zabanje, basuzume aho umutekano uhagaze, kandi bategure ingamba zihamye zo gukemura ibibazo bivuka n’ibyambukiranya imipaka.

Muri iyi nama ya 14, basuzumye ibibazo byavutse kuva mu nama yabanje ya 13 yabereye i Ngara muri Tanzania muri Nzeri 2025, harimo amasezerano y’ubwumvikane ku mutekano wo ku mupaka ageze, ibikorwa bitemewe bikorerwa ku mipaka ndetse n’ingamba zirengera abatuye ku mipaka.

Gen. Maj Ruki Karusisi, Umuyobozi wa Divisiyo ya 5 y’ingabo za RDF, yagaragaje ko bishimiye ubufatanye bwubaka bwagaragajwe n’impande zombi.

Yagize Ati: “RDF na TPDF bafite umuco gakondo w’ubufatanye ushingiye ku bwubahane, ubunyamwuga, ndetse no kumvikana ku kamaro ko kubungabunga umutekano mu karere. Ibihugu byacu byombi byishimira umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’ingabo zacu, ni imwe mu nkingi zishyigikira ubwo bucuti.”

Gen. Maj Karusisi akomeza agira ati “Binyuze mu mahuriro nk’aya, turemeza ko guhuza kwacu bikomeje kuba byiza, inzira zacu z’itumanaho zikomeza gukorera hamwe n’ubushobozi duhuza neza bwo kugaragaza imbogamizi zagaragaye.”

Brig. Gen Gabriel Elias Kwiligwa, Umuyobozi wa Brigade ya 202 y’ingabo za TPDF, akaba yari n’umuyobozi w’intumwa za TPDF, yashimye uburyo inama yagenze, avuga ko buri gihembwe bazakomeza gushimangira icyizere no guhuza ibikorwa hagati y’ingabo zombi.

Yagize ati “Twishimiye ubunyamwuga, ubwisanzure n’uburyo mwatwakiriye muri iyi nama. Ubufatanye butanga umusaruro hagati y’ingabo zacu zombi bugaragaza ko twiyemeje gukomeza kubungabunga imipaka itekanye no gukemura ibibazo byose hamwe.”

Inama yashojwe no kongera imihigo yo gukomeza guhanahana amakuru no gukora amarondo ahuriweho ahantu hagenwe.

Impande zombi zashimangiye ko ubufatanye hagati ya RDF na TPDF budashingiye ku mutekano w’igihugu gusa, ahubwo no ku mutekano n’imibereho myiza y’abaturage bo ku mipaka.

Bakimara kugera mu Rwanda, umunsi wa mbere w’inama wanaranzwe no gusura ahantu hahana imbibi hagaragara ibibazo by’umutekano bihangayikishije abaturage b’impande zombi. Impande zombi zasuye Mitako mu Murenge wa Nyamugali ndetse na Bitarimpura mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe.

Impande zombi zagaragaje ko hakenewe gufatwa ingamba zihutirwa mu gukumira ibikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya umupaka no guhanga imishinga y’ubukungu izagirira akamaro abaturage bo ku mpande zombi z’umupaka.

Gen. Maj Ruki Karusisi, Umuyobozi wa Divisiyo ya 5 y’ingabo za RDF(ibumoso) na Brig. Gen Gabriel Elias Kwiligwa, Umuyobozi wa Brigade ya 202 y’ingabo za TPDF

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abakuru b’imidugudu 602 mu ngamba nshya zo guhindura imikorere  

Gatsibo: Abakuru b’imidugudu 602 mu ngamba nshya zo guhindura imikorere  

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU