Mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano no kurinda ko hari ibicuruzwa bitemewe byambutswa umupaka, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwahaye ibikoresho abazwi nk’imboni z’umupaka kugira ngo bijye bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi batekanye.
Iki gikorwa cyo guha ibikoresho abazwi nk’imboni z’umupaka cyabaye kuri uyu wa 27 Kanama 2026, aho bahawe bote ndetse n’amatoroshi azajya abafasha mu gihe cy’ijiro, abahawe ibikoresho bavuga ko bishimiye igikorwa nk’icyi bashimira ubuyobozi bwabibageneye.
Bamwe mu mboni z’umupaka baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bishimiye ibikoresho bahawe kuko ngo bigiye kubafasha kurushaho kunoza umurimo wabo ndetse ko bibafashije kudakoresha amafaranga yabo babigura.
Uwitwa Niyomugabo Furaha akaba imboni yo ku cyambu cya Rwempasha yagize ati: “Kuba baduhaye bino bikoresho turabyishimiye kuko twari tubikeneye cyane, dore nk’ubu tugiye kugera mu bihe by’imvura, rero bote duhawe zizadufasha cyane muri ibyo bihe hanyuma natwe bitume dukora inshingano zacu uko bikwiye.”
Kimwe na Ndagijimana Anathole imboni y’umupaka ukorera mu Murenge wa Rwempasha yagize ati: “Kuba duhawe ibikoresho bigiye kudufasha kunoza akazi kacu, nubwo bitaraza twakoraga ariko twakoreshaga ibyo twiguriye, rero bote n’amatoroshi duhawe bizajya bidufasha cyane cyane mu masaha y’ijoro abafutuzi n’abambutsa magendu bakunze kwambukiramo kuko icyo gihe tuzajya tuba dufite urumuri ndetse twambaye n’inkweto ziturinda kugira icyaduhutaza turi mu kazi kacu; ni byiza rero kuba babiduhaye kuko ubu akazi kagiye kunozwa kurushaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’agateganyo Kakooza Henry yasabye abahawe ibikoresho kubikoresha icyo babiherewe no kuba aba mbere mu gukumira magendu n’ibyinjizwa mu Gihugu mu buryo butemewe.
Yagize ati: “Ibikoresho muhawe uyu munsi turabasaba kubikoresha icyo mubiherewe ndetse mukarushaho gukunda akazi kanyu kuko ni mwebwe bantu mugomba kugira uruhare rukomeye mu gukumira magendu ndetse n’ibindi byose byinjizwa mu Gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, murasabwa guhora muri maso kandi mugakurikiza amategeko n’amabwiriza abagenga.”
Ubwo hatangwaga ibi bikoresho hari hitabiriye imirenge itatu ariyo Rwempasha, Musheri na Tabagwe kuko ariyo yegeranye, gusa ibikoresho bizahabwa imboni zose z’umupaka mu mirenge irindwi yegeranye n’ibihugu by’abaturanyi.
Imirenge yegeranye n’ibihugu by’abaturanyi irimo imboni z’umupaka ni Kiyombe, Karama, Matimba,Rwimiyaga, Rwempasha, Musheri na Tabagwe.
Hatanzwe bote 650 zingana n’umubare w’imboni z’umupaka uko ziri mu mirenge yose ikora ku bihugu by’ibituranyi aribyo Uganda na Tanzania, bahabwa n’amatoroshi 300, byose hamwe bibarirwa agaciro ka mafaranga anagana na miliyoni 12 Frw.










