Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwongereye uruhare rwarwo mu ishoramari mu nganda, nyuma yo kugura imigabane yose yari isigaye muri Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, yari ifitwe na Crystal Ventures Limited (CVL).
Iki gikorwa cyatumye RSSB iba nyir’imigabane 100% muri ibi bigo byombi. Mbere y’ubu bugure, RSSB yari isanzwe ifite imigabane ingana na 40% muri Inyange Industries na 50% muri Ruliba Clays.
RSSB ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku cyizere ifitiye ubushobozi bw’ibi bigo bwo gukomeza kwaguka no kubyara inyungu mu buryo burambye. Ibi kandi biri mu murongo w’ingamba zayo zo kurinda no kongera agaciro k’imari y’abanyamuryango binyuze mu ishoramari rifite umusaruro.
Inyange Industries isanzwe ifite umwanya ukomeye ku isoko ry’u Rwanda, mu gihe Ruliba Clays iri mu cyiciro cyo kwagura ibikorwa, nyuma yo kuzuza uruganda rwa kabiri ruzongera ubushobozi bwo gukora bukikuba inshuro ebyiri.
RSSB ivuga ko kuba ubu ifite imigabane yose muri ibi bigo bizayifasha kugira uruhare runini mu cyiciro gikurikiraho cy’iterambere ryabyo. Hazibandwa ku kunoza imiyoborere, kongera imikorere, gukoresha neza igishoro no gushaka amahirwe yo kwagura ibikorwa mu Karere.
Regis Rugemanshuro, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, yavuze ko kugura imigabane yose ari ikimenyetso cy’icyizere iki kigo gifitiye Inyange Industries na Ruliba Clays ndetse n’ubushobozi bwazo bwo gukomeza gutera imbere.
RSSB kandi ivuga ko izakomeza gushaka abafatanyabikorwa n’andi mahirwe ku isoko ry’imari, harimo uburyo ibi bigo byazagira ubufatanye n’ibindi bigo by’ishoramari cyangwa bikazashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane, hagamijwe kurushaho kongera agaciro k’ishoramari ku nyungu z’abanyamuryango.
RSSB yari isanzwe ifitanye ishoramari na CVL muri Inyange Industries kuva mu 2014, ndetse no muri Ruliba Clays kuva mu 2009. CVL yagurishije imigabane yayo muri ibi bigo mu rwego rw’ingamba zo kuva mu ishoramari ry’ibigo bimaze gukura no kugira imikorere ihamye.
Iri shoramari ritegerejweho kandi gutanga umusanzu mu iterambere ry’inganda mu Rwanda, binyuze mu kongera umusaruro ukorerwa imbere mu Gihugu, guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro, guhanga imirimo no kongera ubushobozi bw’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bwo guhangana ku masoko yo mu Karere.






