MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: DASSO imaze kwizigamira asaga miliyoni 10Frw muri Ejo Heza

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
11/09/2026

Abakozi bafatanya n’Akarere mu gucunga umutekano-Dasso bamaze kwizigamira asaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda ya Ejo Heza, nyuma y’uko bagaragarijwe ko iyi gahunda ya Leta yo kuzigamira izabukuru ifitiye akamaro kanini uwayigannye.

Ubuyobozi bw’Akarere bubashimira ko bumvishe neza icyo iyi gahunda ya Leta igamije n’icyo yashyiriweho, bwongera kubibutsa ko amafaranga batanga n’ubundi ari ubwizigame bwabo bazakoresha mu gihe kiri imbere igihe bazaba bageze mu za bukuru batagishoboye gukora nk’uko bisanzwe.

Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Kakooza Henry, yagize ati: “Tubashimira ko mwumvishe akamaro ko kwizigamira muri gahunda ya Leta ya Ejo Heza, turabibutsa ko ubu bwizigame bwanyu buba buzabagirira akamaro igihe muzaba mwageze mu za bukuru aho mutazaba mugishoboye gukora.”

Yongeye ati: “Nk’abantu muzi agaciro n’akamaro k’iyi gahunda ya Leta yo kwizigamira muri Ejo Heza, turabasaba ubufatanye mu kumvisha abaturage akamaro k’ubu bwizigame kugira ngo nabo babashe kwizigamira hakiri kare kugira ngo nabo ejo habo hazababere heza.”

Bamwe mu ba-Dasso bavuga ko kwizigamira muri gahunda yashyizweho na Leta ya Ejo Heza ari igitekerezo cyiza cyane ko amafaranga umuntu agenda atanga aba ari ubwizigame bw’igihe kirekire umuntu aba azayakoresha ageze mu bihe atagishoboye gukora akazi kubera izabukuru.

Uwitwa Mutabaruka Jean Pièrre yagize ati: “Kwizigamira muri Ejo Heza ntako bisa, birashimishije cyane kwizigamira amafaranga ahwanye n’ubushobozi ufite Leta ikakongereraho 12%, hanyuma wazagera mu zabukuru utagishoboye gukora ugatangira gutungwa na ya mafaranga wagiye wizigamira gake gake, iyi gahunda rwose yaziye igihe kandi yatekerejweho neza. Rero niyo mpamvu dufite umukoro wo gufatanya n’ubuyobozi bwacu kugira ngo abaturage batarabyumva neza dukomeze kubegera no kubigisha nabo babashe gusobanukirwa akamaro ko kwizigamira muri iyi gahunda ya Ejo Heza heza.”

Icyimpaye Rosine na we yagize ati: “Ni ngombwa ko buri Munyarwanda yakabaye yizigamira muri Ejo Heza kuko twamaze kubona ko iyi gahunda idufitiye akamaro kanini, buriya umuntu iyo ageze mu zabukuru usanga asabwa ibintu byinshi kandi byiza, rero iyo wizigamiye amafaranga wazigamye aragaruka akagufasha kugusajisha neza. Ubuyobozi nk’uko buhora bubidukangurira natwe dufite umukoro wo gufatanya nabwo tugafasha abaturage kumva neza iyi gahunda cyane ko ari twebwe turi hafi yabo.”

Kuri ubu Abakozi bafatanya n’Akarere mu gucunga umutekano Dasso mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kwizigamira muri Ejo Heza barakataje kuko bamaze kugira ubwizigame bw’amafaranga y’u Rwanda angana na 10, 186,500 Frw.

Si ibyo gusa kandi, Dasso yizagamira no mu bundi bwizigame butandukanye burimo Dasso Nkunganire aho kuri ubu mu bubiko bw’ab’i Nyagatare harimo amafaranga angana na 16,998,942 Frw, ndetse n’ubwizigame mu cyigega cya RNIT bungana n’amafaranga 17,864,750 Frw.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Urubyiruko rw’i Ngoma rwahize gushinga uruganda rutunganya urusenda

Urubyiruko rw’i Ngoma rwahize gushinga uruganda rutunganya urusenda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU