Urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma, rwakanguriwe gukomeza kwihangira imirimo no kwirinda ibiyobyabwenge, kugira ngo rubashe guteza imbere imibereho yarwo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 10 Nzeri 2026, ubwo itsinda ry’abayobozi n’abafatanyabikorwa, riyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MOYA), Ishungure Parfait, hamwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Clément Kabiligi, ryasuraga ibikorwa by’urubyiruko rwo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma.
Abayobozi basuye ibikorwa by’Itsinda Icyizere, rigizwe n’urubyiruko 33 rwishyize hamwe rukora ubuhinzi bw’imboga, burimo urusenda n’inyanya. Ibi bikorwa byatewe inkunga na CRS Rwanda ku bufatanye na Caritas Rwanda.
Urubyiruko rugize iri tsinda ruvuga ko nubwo rwatangiriye ku bikorwa bito, ubu rutangiye kubona umusaruro w’ibyo rukora kandi rufite intego yo kuzaba ba rwiyemezamirimo bakomeye.
Nkomejegusenga Didas, umwe mu bagize itsinda Icyizere, yavuze ko bafite intego yo gukomeza kwagura ibikorwa byabo.
Ati: “Intego dufite ni ukuva ku rwego rumwe tukagera kurundi, kuko nk’ubwoko bw’imbuto duhinga bw’urusenda n’inyanya, twifuza ko mu minsi iri imbere twaba tugeze ku bintu by’intangarugero, kandi icyizere kirahari.”
Abayisenga Josine, na we uri mu bagize iri tsinda, yavuze ko ibikorwa by’ubuhinzi byatangiye kubafasha kubona amafaranga, nyuma y’aho bamwe muri bo batari bafite akazi.
Yagize ati: “Dufite intego yo kugira uruganda rutunganya urusenda, aka kanya ibyo dukora byatangiye kutugirira inyungu, kuko mbere nta kazi twabaga dufite ariko ubu twatangiye kubona amafaranga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko uru rubyiruko rwatangiriye ku gishoro gito ariko rukaba rumaze kugera ku rwego rushimishije.
Yagaragaje ko Akarere ka Ngoma gafite gahunda yo gushyigikira urubyiruko mu kwihangira imirimo, asaba urubyiruko gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi.
Yagize ati: “Uru rubyiruko rwagiye rujya mu marushanwa atandukanye kandi rwagiye ruyatsinda bagahabwa amafaranga menshi, natwe nk’akarere duhangayikishijwe n’urubyiruko, aka kanya mu karere dufite urubyiruko rurenga 500 bari guhugurwa ku kwihangira umurimo, nk’uko naba bari mu buhinzi. Icyo tubasaba ni uko badufasha guhangana n’ibiyobyabwenge n’indi mico mibi kandi bakaba intumwa z’abandi.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ishungure Parfait, yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’abafatanyabikorwa bazakomeza gushyigikira urubyiruko mu bikorwa byarwo.
Yasabye uru rubyiruko kuba urugero kuri bagenzi barwo, cyane cyane mu kwirinda ibiyobyabwenge no guhitamo imirimo ibyara inyungu.
Ati: “Maze kubumva n’ibyo mukora twebwe turahari ngo tubafashe mwahisemo neza muzakomereze aho, hari abafatanyabikorwa batandukanye harimo n’ibigo by’imari nk’abajene bahisemo umurimo mwiza w’ubuhinzi, mugende mubwire n’abandi bajene bareke imyitwarire mibi, bareke kunywa inzoga zitemewe, nubwo twaciye ibyuma ariko hari abakibinywa, nk’uko namwe mutabinywa mukwiye kubera n’abandi urugero, nabo baze bifatanye namwe mwiteze imbere.”
Imibare ya 2023-2026 igaragaza ko mu gihe cy’imyaka itatu, aho uyu mushinga ukorera mu turere twa Ngoma, Kayonza na Rwamagana, hahanzwe amatsinda 628 yo kwizigama no kugurizanya (SILC), ahuriza hamwe abanyamuryango 16,396.
Muri icyo gihe, ayo matsinda yakusanyije amafaranga yo kwizigama angana na 339,519,749 Frw, mu gihe inguzanyo zatanzwe mu banyamuryango zari 283,328,740 Frw.
Abagera ku 6,352 bahawe ubumenyi bwa tekiniki, mu gihe amatsinda 421 yari afite ibikorwa by’ubucuruzi.








