MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Meya Kakooza Henry yasabye Aba-Dasso  kurangwa n’ubunyangamugayo

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
11/09/2026

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry yasabye Aba-Dasso bo muri aka Karere kurangwa n’imyitwarire myiza ndetse n’indangagaciro mu mirimo yabo ya buri munsi birinda ibyaha birimo kwaka cyangwa kwakira ruswa, cyane ko abagera ku 8 bavuye mu nshingano zabo bitewe n’ibyaha bya ruswa.

Ibi ubuyobozi bw’Akarere bwabigarutseho kuri uyu wa 10 Nzeri 2026 ubwo habaga inama ihuza abakozi b’urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) n’ubuyobozi bw’Akarere baboneraho kwibutswa inshingano zabo no kurangwa n’imyitwarire myiza barushaho kwirinda ibikorwa byose bibahuza na ruswa.

Ubuyobozi bw’Akarere bubigarukaho bushingiye ku kuba hari bamwe mu bakozi b’urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) bagera ku munani (8) bavanwe mu nshingano zabo bazira ibyaha bya ruswa.

Meya Kakooza Henry yavuze ko abantu bakora mu nzego zifite aho zihuriye n’abaturage bakwiye kujya barangwa no kugira imyitwarire myiza, imyifatire n’imikorere myiza birinda ibikorwa ibyo ari byo byose bifitanye isano na ruswa; kuko ubugaragaweho agirwaho ingaruka nabyo.

Yagize ati “Mushinzwe kureberera abaturage, rero ntabwo bikwiriye kumva ngo mwebwe mushinzwe abaturage ko ari mwebwe muri kubagaragariza imyitwarire itari myiza mubaka ruswa n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko, uzabifatirwamo azajya ahanwa n’amategeko.”

Meya Kakooza ahamya ko umuntu urangwaho n’ibikorwa byo ruswa bivuze ko haba hari ibindi bikorwa biba bitemewe n’amategeko biba bihawe uburenganzira bwo gukoresha kandi mu by’ukuri bitakabaye byemererwa gukorwa,

Yagize ati “Iyo umuntu yatse ruswa biba bivuze ko hari ibintu bitemewe n’amategeko byahawe uburenganzira bwo gukoreshwa kandi bitakabaye bikoreshwa, rero birumvikanisha ko iyo ufashe ruswa ituma wirengagiza inshingano ukwiye gukora, rero turabasaba kurangwa n’imyitwarire myiza ndetse no kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi mukora ka buri munsi.”

Bamwe mu bakozi b’urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) bavuga ko kurangwa n’imico myiza mu kazi ari ikintu cy’ingenzi cyane ndetse ko ruswa isenya itubaka kandi ko bakwiye kutarangwa n’imico nk’iyo.

Uwitwa Mutabaruka Jean Pièrre yagize ati “Nkatwe nk’abantu dushinzwe kureberera abaturage dukwiye kurangwa n’imyitwarire myiza tukirinda kwaka ruswa abo dukwiye kwitaho, cyane ko ruswa bigaragara ko atari nziza mu iterambere ry’Igihugu n’abaturage bacyo.”

Icyimpaye Rosine na we yagize ati “Ubuyobozi butwibukije inshingano zacu, butubwiye ko tudakwiye kuba turangwa n’imyitwarire itari myiza irimo kwaka ruswa ndetse n’indi mico itadukwiriye ahubwo tukarangwa n’indangagaciro n’ubunyangamugayo mu byo dukora cyane ko tureberera abanyarwanda.”

Mu Karere ka Nyagatare abakozi b’urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) bashyizweho mu mwaka wa 2014 aho batangiye bangana na 82, kuri ubu bakaba bagera ku 162, muri bo abagabo ni 122 naho abagore bakaba 40.

Muri rusange abakozi b’urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) bakabaye bagera kuri 293 kuko abagera ku 131 baje kuva mu nshingano zabo bitewe n’impamvu zitandukanye, aho umunani (8) mu bagiye bazize ibyaha bya ruswa, barindwi (7) bagaragaweho imyitwarire mibi aho babiri (2) muri bo bafunzwe abandi bakaba bari gukurikiranwa n’amategeko.

Aba-Dasso bagize umwanya wo kugeza ku bayobozi zimwe mu mbogamizi bahura na zo
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry(Ubanza iburyo) yasabye Aba-Dasso muri aka Karere kurangwa n’imyitwarire myiza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye ntibazongera kubisubiramo

Abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye ntibazongera kubisubiramo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU