Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bwatangije gahunda yo kubaka ibigega by’amazi mu bigo by’amashuri bitarageramo amazi meza ya WASAC, hagamijwe gufasha abanyeshuri n’abarezi kubona amazi yo gukoresha mu bikorwa bya buri munsi.
Ibi bigega by’amazi byubakwa munsi y’ubutaka, bizwi nka underground water tanks, biri kubakwa mu bigo bitandukanye by’amashuri kugira ngo bibafashe kubona amazi yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye, dore ko byashyizweho n’ibikoresho bishinzwe kuyungurura amazi ku buryo yanyobwa.
Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, ibigo by’amashuri bitatu birimo Kigando PS, GS Kabare TSS I , GS Gatebe ni byo biri kubakirwa ibi bigega by’amazi, mu gihe hari n’ibindi byatangiye kubikoresha birimo Rutare PS, Humure PS ,GS Ndama n’ibindi.
Ikigo cy’amashuri abanza cya Rutare giherereye mu Murenge wa Tabagwe, Akagari ka Gitengure, ni kimwe mu bigo byatangiye gukoresha amazi ava muri iki kigega.
Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko mbere yo kubona iki kigega byabagoraga cyane kubona amazi yo gukoresha mu bikorwa bitandukanye birimo gutekera abanyeshuri, kuko byabasabaga kuvoma amazi kure no kuyatwara ku mafaranga menshi.
Uwase Confiance, umwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo, yavuze ko mbere yo kubona iki kigega byabagoraga cyane kubona amazi yo kunywa.
Yagize ati: “Mbere y’uko iki kigega cyubakwa byaratugoraga kubona amazi yo kunywa kuko byadusabaga kuyivanira mu ngo z’iwacu, ariko ubu aho iki kigega cyaziye amazi tuyabona igihe cyose tuyashakiye.”
Umuyobozi wa Rutare w’iki kigo, Twahirwa John, yavuze ko iki kigega cyabafashije kugabanya amafaranga menshi bakoreshaga mu kuvoma amazi.
Yagize ati: “Mbere y’uko tubona iki kigega twakoreshaga amafaranga agera ku bihumbi 12 ku munsi tuvoma amazi. Mu kwezi twakoreshaga amafaranga agera ku bihumbi 360. Ariko ubu aho twaboneye aya mazi amafaranga twashoraga mu kuvoma amazi ubu aragaruka akadufasha mu bindi bikorwa by’iterambere bidufasha kuzamura ikigo cyacu.”
Buri kigega muri ibi biri kubakwa gifite ubushobozi bwo kubika amazi angana na 90m3, ku buryo ashobora gufasha ibigo by’amashuri cyane ibitarabona amazi ahagije kubona amazi yo gukoresha mu bikorwa bitandukanye birimo guteka, kunywa no gukora isuku.
Ibigega bimaze kubakwa muri aka Karere bigera kuri 12 aho ibikorwa byo kubitunganya byarangiye neza bikaba biteganyijwe ko iyi gahunda izakomeza no mu bindi bigo by’amashuri bitaragerwamo n’amazi ya WASAC, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri n’abarezi kubona amazi yo gukoresha mu buryo bworoshye.









