Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abaturage b’Akarere ka Bugesera by’umwihariko abatuye mu mirenge yegereye imipaka kumva uburemere bw’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, bibutswa kuba maso ngo kuko iki cyaha gikorwa mu Rwanda.
Ibi babikanguriwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2026, ubwo abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) batangizaga ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu Karere ka Bugesera mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rweru.
Ntirenganya Jean Claude, umukozi wa RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha, yavuze ko abahura n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, abenshi bajya gucururizwa hanze y’Igihugu, asobanura ko ubu bukangurambaga bufasha abaturage mu kunguka no kumva uburemere n’ububi bw’iki cyaha.
Yagize ati: “Ubu bukangurambaga mu baturage, hari icyo bidufasha mu kunguka, mu kumva uburemere n’ububi bw’iki cyaha cy’icuruzwa ry’abantu. Turabivuga rero kubera ko bihari, abana b’abanyarwanda baracuruzwa. Icyo nababwira ni uko kugeza ubu imibare itwereka ko abibasirwa cyane n’iki cyaha unakurikije ibyo bajya gukoreshwa, ni abantu bakiri bato, ni urubyiruko.”
Yavuze kandi ko muri uru rubyiruko rujyanwa mu bucuruzi bw’abantu, umubare munini ari igitsina gore.
Ntirenganya akomeza agira ati: “Umuntu ahinduka igicuruzwa ate? Guhinduka ibicuruzwa nta kindi, ni kwakundi abantu bajya kubashakamo inyungu mu bikorwa bo batifuza, nta bushake babifitemo kubera rimwe na rimwe amayeri babashyizeho, ibishuko bitandukanye babashyizeho, biranashoboka ko hari nabo bashobora gushimuta. Ariko ibyo tubona cyane ni ibishuko; amayeri.”
Kabatesi Rose wo mu Murenge wa Rweru ahakorewe ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu, ashimira Urwego rw’Igihugu ry’Ubugenzacyaha ku nyigisho bahawe zizabafasha gutahura amayeri y’ababashuka ngo babakoreshe mu icuruzwa ry’abantu.
Ati: “Inyigisho twahawe na RIB ni nziza kuko twasobanukiwe uburyo bukoreshwa mu kureshya abantu ngo babacuruze hanze y’igihugu. Rero twumvise ari imyigisho z’ingirakamaro kuri twebwe bakuru ndetse no ku bana bacu kuko twumvise ko urubyiruko arirwo rukuzwe gushukwa ngu barukoreshe imirimo itemewe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph Kayonga, nawe ashimira RIB yatangije mu Karere ka Bugesera ubu bukangurambaga.
Yagize ati: “Ndashimira Urwego rw’Ubugenzacyaha bwaduhaye ikiganiro kijyanye no kwirinda ibyaha by’icuruzwa ry’abantu kandi bakaba baratoranyije gukora ubu bukangurambaga mu Karere ka Bugesera. Natwe twajyaga tubyumva ibintu birimo kujya gushaka akazi keza, kubona amafaranga menshi,… Ibi ni ibintu rero dukwiye kwirinda cyane cyane ko bifite ingaruka mbi cyane.”
Imibare itangwa na RIB, igaragaza ko ku Isi hose mu mwaka wa 2020-2023 hacurujwe abantu basaga ibihumbi 200, mu gihe mu Rwanda mu mwaka wa 2019-2024 hacurujwe abangana na 297. Muri aba, 90% ni urubyiruko, mu gihe 75% by’uru rubyiruko ari urw’abakobwa.
Muri Bugesera, ubu bukangurambaga buzakorerwa mu mirenge ine (4) irimo Umurenge wa Rweru, Gashora, Nyamata na Ruhuha, bukazasozwa tariki 19 Werurwe 2026.







