Abakozi bane bashya bagiye gukora inshingano za Noteri ba Leta mu Karere ka Ngoma barahiye ku mugaragaro, basabwa gukora kinyamwuga, birinda amakosa no gushyira imbere inyungu z’umuturage mu kazi kabo ka buri munsi.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 22 Nyakanga 2026, ubwo umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yashingiraga ku Itegeko No13 bis/2014 ryo ku wa 21 Gicurasi 2014 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, anashingiye kandi ku nyandiko ya 26 Gashyantare 2026 ya Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta iha ububasha umuyobozi w’Akarere ka Ngoma bwo kwakira indahiro z’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga na ba Noteri ba Leta bakorera mu ifasi y’Akarere ka Ngoma mu gihe kingana n’umwaka umwe uhereye igihe ububasha bwatangiwe.
Abarahiriye izi nshingano ni Muhizi Abdoulkarim ugiye gukorera mu Murenge wa Gashanda, Uwiringiyimana Vestine uzakorera mu Murenge wa Rukumberi, Iradukunda Liliane uzakorera mu Murenge wa Rukira na Mizero Egidia uzakorera mu Murenge wa Rurenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye aba Noteri ba Leta gukorana ubushishozi, kwirinda amakosa no guhora bashyira imbere inyungu z’abaturage.
Yagize ati: “Dukwiye gukorera mu nyungu z’umuturage, aho mwagira ikibazo muge mutubaza tubagire inama, mwirinde gukora amakosa. Hari abajya bakora amakosa kandi ntabwo bikwiye, hari bantu bazajya babagana bafite amanyanga mujye mugira ubushishozi, hari amakosa wakora waba uyazi cyangwa utayazi, mujye mugira amakenga ku bintu mukora mwirinda ko byagira ingaruka ku buzima bw’abantu. Kwitonda kandi ntabwo bivuze ko udatanga serivise, ntabwo umuturage yabagana ngo mumwamagane ngo ni uko muri kwitonda.”
Mu kiganiro bagiranye na MUHAZIYACU, abarahiriye izi nshingano bavuze ko bagiye gukorana ubushishozi n’imyitwarire iboneye mu gutanga serivisi, kandi ko bazakomeza umurongo w’imikorere usanzwe urangwa n’ubunyamwuga no kubahiriza amategeko.
Mizero Egidia yagize ati: “Inshingano duhawe zirakomeye, zisaba ubwitonzi bwinshi kugenekereza n’ubunyamwuga ndetse n’ikinyabupfura. Ntabwo wakwakira umuturage utamuhaye icyubahiro umugomba, kandi aho tubonye tudasobanukiwe ni ngombwa ko tugomba kubaza abadukuriye. Bagenzi banjye nababwira ko bagomba gukora icyo basabwa n’itegeko, birinda ikimenyane n’icyenewabo mu kazi.”
Muhizi Abdoulkarim na we yagize ati: “Icyo tugiye gukora ni ukumeza ibyo bagenzi bacu basanzwe bakora, twagiriwe inama n’umuyobozi adushishikariza icyo tugomba gukora, ibyo dukwiye kwirinda kugira ngo akazi dukora kagende neza. Nk’uko mbere yo kurahira, umuyobozi yadusabye gushishoza kandi dutanga serivise zigenewe abaturage kandi neza.”
Ba Noteri ba Leta bafite inshingano zo kwemeza no guha agaciro k’amategeko inyandiko zitandukanye, guhamya ukuri kw’amakuru n’imikono ku masezerano, gusezeranya abantu mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse no gutegura inyandiko z’amategeko zirimo manda (Power of Attorney) n’izindi mpapuro zifashishwa mu butabera no mu bucuruzi.
Mu zindi nshingano zabo harimo kwemeza amasezerano y’ubugure n’inguzanyo, gukora kopi zihuye n’umwimerere (Copie Conforme), guhamya imikono ku nyandiko no gutanga ibyangombwa by’amategeko bifasha abaturage mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi.











