Raporo y’Ubushakashatsi ku Miyoborere mu Rwanda igaragaza ko serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga kuva umuntu azisabye kugeza azibonye zuzuye, zikiri nke kuko zingana na 11% gusa, mu gihe kunyurwa n’izitangwa binyuze ku rubuga rwa Irembo biri kuri 81,8%.
Ibi biri muri raporo ya 13 y’Ubushakashatsi ku Miyoborere mu Rwanda (Rwanda Governance Scorecard), yasohowe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu 2026, igaragaza uko serivisi zihabwa abaturage zihagaze n’imbogamizi zikiri mu kuzinoza.
Iyo raporo igaragaza ko igipimo rusange cy’ubwiza bwa serivisi zitangwa mu Rwanda kiri kuri 68,48%, kikaba cyaragabanutseho amanota 3,25 ugereranyije na 71,73% cyariho muri raporo y’ubushakashatsi yabanje.
RGB ivuga ko iri gabanuka ryatewe ahanini n’imikorere idahagije mu gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, bityo hakaba hakenewe kongera imbaraga mu kuzinoza, kuzigeraho no kuzitanga neza.
Mu bipimo byakoreshejwe mu gusuzuma serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kunyurwa n’izitangwa binyuze kuri Irembo biri kuri 81,8%, kunyurwa no gutanga dosiye z’imanza mu buryo bw’ikoranabuhanga biri kuri 65,4%, mu gihe kunyurwa no kwishyura hakoreshejwe Mobile Money na Airtel Money biri kuri 76,5%.
Nubwo ibi bipimo bigaragaza ko hari serivisi abaturage bishimira, raporo igaragaza ko serivisi za Leta zose zitaragera ku rwego rwo gutangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kuva zitangiye kugeza zirangiye, kuko izigeze kuri urwo rwego zingana na 11% gusa. Iyi mibare yatanzwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) mu 2024, nk’uko bigaragara muri raporo ya RGB.
Ibi bisobanura ko kuba serivisi iboneka kuri murandasi cyangwa ikaba itangirwa ku rubuga rwa Irembo bidahita bivuga ko inzira yose yo kuyibona ikorerwa mu ikoranabuhanga. Igipimo cya 11% cyibanda kuri serivisi zose zikorwa mu buryo bwuzuye, kuva ku ntangiriro kugeza zirangiye, mu gihe 81,8% cyo kigaragaza uko abaturage banyuzwe na serivisi za Irembo. Ni ibipimo bibiri bitandukanye, bityo ntibikwiye gufatwa nk’aho bivuga ikintu kimwe.
Raporo igaragaza kandi ko hari ibikorwa byatangiye mu rwego rwo kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego za Leta. Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, RGB n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubuziranenge (RSB) byashyizeho komite ihuriweho, igamije kunoza uburyo serivisi za Leta zisobanurwa, zishyirwa mu byiciro kandi zigahuzwa n’imikorere y’ikoranabuhanga.
Mu byo iyi komite yakoze harimo gukoresha ihame ry’ubuziranenge RS 600:2025, rigena uko serivisi n’inzira zikoreshwa mu kuyitanga bitandukanywa kandi bigasobanurwa mu buryo bumwe.
Hanakozwe isuzuma n’itunganywa ry’urutonde rwa serivisi zatangwaga n’inzego z’ibanze, aho izari 235 zagabanyijwe zigera kuri 60 zishyizwe mu byiciro bisobanutse kandi bihuriweho.
Mu rwego rw’Intego ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda rwihaye intego yo kugeza kunyurwa kw’abaturage na serivisi za Leta nibura kuri 90% bitarenze mu 2029. RGB igaragaza ko kugera kuri iyo ntego bisaba kongera imbaraga mu kunoza ubwiza, uburyo serivisi zigerwaho, uko zitangwa n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.





