Akarere ka Ngoma gakomeje kugaragara mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba abaturage bagaragaza uko banyuzwe n’imiyoborere n’imitangire ya serivisi, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwa Citizen Report Card (CRC) 2026 bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
RGB yamurikiye Inteko ishinga amategeko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2026.
Imibare ya CRC 2026 igaragaza ko Ngoma yagize amanota 76,72% mu bipimo by’imiyoborere n’imitangire ya serivisi, avuye kuri 77,53% yari yagize mu mwaka wa 2025. Ibi bigaragaza igabanuka ry’amanota ringana na 0,81 ugereranyije n’umwaka wabanje.
Nubwo habayeho iri gabanuka rito, Akarere ka Ngoma kakomeje kugaragara mu myanya y’imbere mu Ntara y’Iburasirazuba, nk’uko byari byagenze mu mwaka wa 2025 ubwo na bwo yari iyoboye utundi turere two muri iyi Ntara kuri ibi bipimo.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, utundi turere tugaragara muri iyi raporo ni Gatsibo yagize 75,23%, Rwamagana 73,28%, Kirehe 72,76%, Nyagatare 72,69%, Bugesera 72,51% na Kayonza yagize 69,51%.
Ku rwego rw’Igihugu, ubushakashatsi bwa CRC 2026 bugaragaza ko impuzandengo y’amanota y’imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu Rwanda ari 73,81%, avuye kuri 76,69% yo mu mwaka wa 2025.
Akarere ka Ngoma kakaba kaje ku mwanya wa 4 ku rwego rw’Igihugu
Ubu bushakashatsi bwa Citizen Report Card bukorwa buri mwaka hagamijwe kumenya uko abaturage babona imikorere y’inzego z’ubuyobozi n’uburyo bahabwa serivisi, bikaba bifasha kumenya ibikwiye kunozwa mu rwego rwo kunoza imiyoborere n’imitangire ya serivisi.







