MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Akarere ka Gatsibo niko kazamutseho amanota menshi kurusha utundi muri CRC 2026

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
12/11/2026

Akarere ka Gatsibo kazamutseho imyanya 20 mu rutonde rw’uturere hakurikijwe uko abaturage bishimira imiyoborere n’imitangire ya serivisi, kava ku mwanya wa 29 mu turere 30, kariho umwaka ushize kagera ku mwanya wa 9 muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) CRC 2026.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iri zamuka ryaturutse ku ngamba zafashwe nyuma yo kubona ko hari ibibazo by’abaturage bitakemurwaga kandi ntibahabwe ibisubizo ku gihe.

Iyi raporo ngarukamwaka y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ya 2026, igaragaza uko abaturage bishimira imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze (CRC), igaragaza ko Akarere ka Gatsibo kazamutseho amanota 4,83%, bituma ariko karere kagize impinduka zikomeye mu kuzamura urwego rwa serivisi mu nzego z’ibanze kakagera ku mwanya wa 9 kavuye ku wa 29 kariho muri raporo y’umwaka ushize wa 2025.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo w’agateganyo Ibingira Frank, avuga ko iri zamuka ari umusaruro w’isuzuma ryakozwe n’ubuyobozi nyuma yo kubona ko umwaka ushize abaturage batari bishimiye uko serivisi zatangwaga.

Aragira ati: “Akarere ka Gatsibo karazamutse kandi ni ibintu twishimiye, umwaka ushize ntabwo twari twakoze neza, nk’uko byari byagaragajwe n’abaturage, nyuma yaho rero twaricaye nka komite Nyobozi n’inzego dukorana zose, tureba aho bishobora kuba bipfira, dukurikije ibibazo byagiye bigaragazwa n’abaturage, twasanze ikibazo ari uko rimwe na rimwe tutasubizaga ibibazo byabo ku gihe, ndetse ntitubikemure ku gihe.”

Meya Ibingira akomeza avuga ko nyuma yo kubona aho intege nke zari ziri, hafashwe ingamba zo guhindura imikorere by’umwihariko mu gukemura ibibazo by’abaturage no kunoza serivisi bahabwa.

Aragira ati: “Tumaze kubyitegereza twafashe ingamba ko bigiye guhinduka, tugashyiramo imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage no kubaha serivisi nk’uko bikwiye, nubwo twazamutse ariko amanota 75 ntitwavuga ko twageze aho dukwiye kuba tugera, icyo dusabwa ni ugukomeza kongera imbaraga kugira ngo ubutaha tuzazamuke kurushaho ndetse tube n’abambere kuko birashoboka.”

Mubyo abaturage bari bagaragaje ko serivisi zabyo ziri hasi muri CRC 2025, harimo serivisi z’ubutaka, imiturire n’ibidukikije, aho Akarere ka Gatsibo kari kari ku ijanisha rya 54.3%. Harimo kandi serivisi zijyanye n’ibikorwaremezo, abatuye Gatsibo bagaragaje ko byari biri hasi ku kigero cya 51.7%.

Muri CRC 2025 kari kaje ku mwanya wa 29 mu turere 30 n’amanota 70.40%.

Muri rusange raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) CRC 2026 igaragaza ko abaturage bishimira imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye ku gipimo cya 73.8%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru
Amakuru

RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru

12/11/2026
Nyagatare: Urwego rwa DASSO rwungutse abakozi bashya 20
Amakuru

Nyagatare: Urwego rwa DASSO rwungutse abakozi bashya 20

12/11/2026
Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%
Amakuru

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%

12/11/2026
Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru

RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU