Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano- DASSO rwungutse imbaraga mu bakozi bashya bagera kuri 20 rwakiriye, ubuyobozi bubasaba kurangwa n’indangagaciro no gukunda umurimo no gufatanya n’abasanzwe guteza imbere Akarere n’Igihugu muri rusange.
Ubuyobozi bw’Akarere bwakiriye aba bakozi bashya ba DASSO bwabibukije ko bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura ndetse ko kugirana ubufatanye n’izindi nzego ari byo bakwiye gushyira imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’agateganyo Bagirishya Pierre Claver ubwo yakiraga aba bakozi bashya kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026, yagize ati: “Twishimiye kubakira, imbaraga zanyu twizeye ko zigiye kudufasha gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere Igihugu n’Akarere muri rusange, intego ni ugukorera umuturage. Turabasaba rero kwirinda kugaragarwaho n’amakosa arimo ibikorwa by’imyitwarire mibi. Turabasaba kandi kujya mukorana neza n’izindi nzego no kurushaho kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi kanyu mukajya mubera abandi urugero.”
Yakomeje agira ati: “Ndabona mukiri batoya, isuku ibarange mu byo mukora byose, ntibikwiye kubona umuntu yambaye umwenda w’Igihugu wacupiye kubera kutawukorera isuku, ikindi kandi tubasaba ni ukugira amakenga mu byo mukora byose kuko bizajya bibafasha gukora ibikwiye.”
Bamwe mu ba-DASSO bashya bakiriwe bazajya bunganira Akarere mu gucunga umutekano, bavuze ko bishimira impanuro bahawe mbere y’akazi.
Uwitwa Niyonsenga Elie, yagize ati: “Twishimiye kuba ubuyobozi bwacu mbere yo gutangira akazi bubanje kuduha impanuro, izi mpanuro duhawe zigiye kudufasha kwinjirana ingamba mu kazi no kurushaho kurangwa n’indangagaciro ndetse n’imyitwarire myiza mu bikorwa byacu bya buri munsi tuzajya tuba turimo.”
Kimwe na Barirwanda Vianney na we wagize ati: “Nk’abakozi bashya twari dukeneye impanuro z’abayobozi bacu no kubamenya, rero ni ingenzi cyane kuko twasobanuriwe ko dukwiye kwimakaza umuco w’isuku no kugira amakenga mu byo dukora tukarushaho kwimakaza ubumwe n’imikoranire myiza n’izindi nzego. Bigiye kudufasha gutangira akazi twumva ko dushyigikiwe kandi dufite abatuyobora dukorana bya hafi, bityo turusheho kwishimira imirimo duteganyirijwe gukora.”
Abakozi bashya ba DASSO bakiriwe bagera kuri 20, muri bo 19 ni igitsina gabo, umwe ni we w’igitsina gore. Mu busanzwe baje basanga Aba-DASSO bagera ku 161, abagabo 121 n’abagore bagera kuri 40.









