Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) igaragaza ko uruhare rw’abaturage mu gutegura igenamigambi ry’uturere, imihigo n’ingengo y’imari rukiri hasi ugereranyije n’ibindi bipimo by’imiyoborere.
Ibi bikubiye muri raporo ya Rwanda Governance Scorecard, 13th Edition (2026), igaragaza ko uruhare rw’abaturage mu gutegura igenamigambi ry’uturere, imihigo n’ingengo y’imari ruri ku manota 78.5%.
Nubwo iki gipimo kigaragaza ko abaturage bafite uruhare mu igenamigambi, kiracyerekana icyuho mu buryo bagira ijambo mu gutegura gahunda z’iterambere n’ingengo y’imari bigena ibikorwa bizakorerwa aho batuye.
Raporo igaragaza kandi ko inkingi y’Uruhare n’Ubwisanzure” (Participation and Inclusiveness) yagize amanota 84.72%, avuye kuri 86.31% yariho mu isuzuma ryabanje, bivuze ko yagabanutseho amanota 1.59.
Iri gabanuka ryatewe ahanini n’igabanyuka ry’amanota ku gipimo cy’uruhare rw’abaturage, cyagabanyutseho amanota 3.41, n’icy’uburinganire mu myanya y’ubuyobozi cyagabanyutseho amanota 3.16.
Mu bindi bipimo bigaragaza uruhare rw’abaturage mu miyoborere, kwitabira amatora byagize amanota 92%, uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage rugira 92.3%, naho uruhare mu gufata ibyemezo rugera kuri 81.7%. Ku bijyanye no gukurikirana abayobozi no kubabaza inshingano, iki gipimo cyagize amanota 80.8%.
Iyi mibare igaragaza itandukaniro riri hagati y’uruhare abaturage bagira mu bikorwa bitandukanye by’imiyoborere n’urwo bagira mu gutegura igenamigambi n’ingengo y’imari, aho hakigaragara icyuho.
Ku bijyanye no kwegereza abaturage ubuyobozi, raporo ya RGB igaragaza ko iki gipimo cyagize amanota 70.34%. Mu bipimo bikigize, imikorere y’inzego z’ibanze yagize amanota 72.25%, mu gihe uko abaturage banyurwa na serivisi bahabwa n’inzego zegerejwe abaturage byagize amanota 72.5%.
Raporo igaragaza kandi ko muri serivisi 522 zari ziteganyijwe kwegerezwa abaturage, izari zimaze kubegerezwa ari 232, zingana na 44.44% by’izari ziteganyijwe.
Ku rundi ruhande, uturere twari tumaze gukusanya 97.16% by’amafaranga twari twarihaye intego yo kwinjiza mu mwaka. Ibi bigaragaza ko hari aho inzego z’ibanze zigeze mu gukusanya amafaranga yinjira mu turere, ariko ko kwegereza abaturage serivisi no kubaha uruhare mu igenamigambi bikiri mu bikorwa bisaba kongerwamo imbaraga.
RGB ishimangira ko uruhare rw’abaturage mu miyoborere rudakwiye kugarukira ku kwitabira ibikorwa rusange gusa, ahubwo rukwiye kubaha ijambo mu gufata ibyemezo bibareba, hagamijwe ko ibyiciro byose by’abaturage bigira amahirwe angana yo kugira uruhare no kungukira mu iterambere ry’Igihugu.






