Mu Karere ka Nyagatare hatangirijwe igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, haterwa ibiti by’inturusu bisaga ibihumbi 11 ku buso bwa hegitari 7, ubuyobozi buboneraho kwibutsa abaturage uruhare rwabo mu kubibungabunga no kubicungira umutekano cyane ko aribo ba mbere bigirira akamaro.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026, ubwo mu Murenge wa Karama, kuri site ya Kabuga mu Kagari ka Kabuga hatangirizwaga igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba binyuze muri gahunda yo gusazura amashyamba; binyuze mu mushinga wa TREPA ku nsanganyamatsiko igira iti: “Igiti cyanjye, umurage wanjye.”
Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Nyagatare Ndorimana Deny , yasabye abaturage kwita ku biti byatewe uyu munsi no guharanira kubibungabunga kuko bibafitiye akamaro kanini.
Yagize ati “Icyo mbasaba, hari aho tumaze gutera, hari n’aho tuzatera mu bihe bizaza, abantu muhaturiye ni mwe ba mbere bo kubirinda ababyangiza, kubibungabunga biri mu biganza byanyu, ishyamba rigira umumaro mu kudukururira umwuka mwiza, iyo hari igikorwaremezo cya Leta tugiye kubaka haba ibiraro n’ibindi twifashisha ibiti twateye. Twese rero bidufitiye umumaro none, no mu gihe kizaza, tubibungabunge rero.”
Muvunyi Jean Baptiste akaba umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba, waje ahagarariye umushinga wacyo wa TREPA na COMBIO yagize ati: “Uyu munsi kuri ino site tubashije gutera ibiti kuri hegitari 7 ariko ni site ifite hegitari zigera kuri 14, duteye ibiti bigera 11,200 kuri hegitari 7, rero turashishikariza abaturage kwita kuri ibi biti duteye cyane ko bigira uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere ndetse nk’uko Igihugu kigira uruhare mu icuruzwa rya karubone iyo ibi biti bifashwe neza amashyamba akarushaho kwiyongera Igihugu cyakira amafaranga aturutse ku icuruzwa rya Karubone bijyanye n’ingano y’amashyamba ahari.”
Bamwe mu baturage bavuga ko ibikorwa nk’ibi ari ingenzi ku buzima bwabo kandi ko umutekano w’ibiti ari inshingano zabo.
Uwimana Vestine utuye mu Murenge wa Karama, Akagari ka Kabuga yagize ati: “Iki gikorwa twakishimiye cyane, ibiti bidufitiye akamaro kanini kuko bituma tubona umwuka mwiza wo guhumeka kandi ntitwakibagirwa ko aribyo twifashisha twubaka bimwe mu bikorwaremezo n’ibindi bikorwa bidufitiye akamaro nk’abaturage.”
Muhire Gervais na we yagize ati: “Uyu munsi twakoze umuganda wo gutera ibiti kuko tuzi neza akamaro ko gutera ibiti, ibiti bidufasha mu gukurura imvura, kurwanya isuri n’ibindi, rero kubibungabunga ni inshingano zacu kandi ndanashishikariza abaturage bagenzi banjye kubigira ibyabo. Uruhare rwacu mu kubungabunga ishyamba ryatewe uyu munsi, ni uko mu gihe tubonye amatungo cyangwa abantu baragiyemo ndetse n’abashaka kuyangiza tugomba kubimenyesha inzego zibishinzwe.”
Kimwe na Uwajeneza Regina wagize uti: “Iri shyamba duteye none rizadufasha kubona umwuka mwiza duhumeka ndetse rizanadufasha gutuma ibisenge by’inzu zacu bitaguruka, rero ni igikorwa twakiriye neza kubera tuzi neza akamaro ridufitiye, uruhare rwacu nuguharanira ko nta muntu uryangiza byaba ngombwa tugatanga amakuru.”
Mu Karere ka Nyagatare uyu mwaka hateganyijwe guterwa amashyamba kuri hegitari 833, ahazaterwa ibiti bigera kuri 1,332,800.











