Aborozi b’umwuga bo mu Karere ka Nyagatare batangiye gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kongera umusaruro w’amata, zirimo kunoza uburyo bororamo by’umwihariko bororera mu biraro, guhunika ubwatsi no korora inka zitanga umusaruro.
Ibi bigamije kuzamura ubukungu bwabo no kugabanya icyuho kiri hagati y’amata akenewe ku isoko n’aboneka.
Kororera mu biraro byagaragajwe nk’uburyo bufasha kongera umukamo kuko bituma amatungo agira ubuzima bwiza, agahabwa indyo yuzuye ndetse n’ubuvuzi bukwiye. Ibi kandi bituma aborozi bakoresha neza ubutaka bafite, bagakora ubworozi bwa kinyamwuga butanga umusaruro ugaragara.
Mu nama iherutse guhuza ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare na bamwe mu borozi b’umwuga basobanuriwe uburyo bakoresha hagamijwe kongera umukamo w’amata. Muri iyo nama, aborozi bagiriwe inama zo kororera mu biraro, kubaka amahangari yo guhunika ubwatsi no gukora ijonjora ry’amatungo aho inka zidatanga umusaruro zisimbuzwa izitanga umusaruro.
Bamwe mu borozi baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko izi nama zatangiye kubafasha mu guhindura imikorere yabo.
Gashugi Biterinuma utuye mu Murenge wa Karama woroye inka za kijyambere 8, yavuze ko umusaruro wiyongereye cyane nyuma yo guhindura uburyo yororamo.
Yagize ati: “Mbere nororaga inka za gakondo nzakuzigurisha ngura inka za kijyambere, nkifite inka za gakondo, enye ntabwo nazikamaga ijagi y’amata ariko ubu ngubu inka imwe ya kijyambere nyikama hagati ya litiro 15-20 kandi iyo inka zororewe mu biraro ntabwo zitwara umwanya munini ndetse nta nubwo zirya ubwatsi bwinshi. Byose tubikesha ubuyobozi bwacu budahwema kutugira inama mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’umuturage.”
Bingo Marie Engesitoni umworozi akaba n’umufashamyumvire mu bworozi bw’inka zitanga umukamo, akanatubura n’imbuto z’ubwatsi utuye mu Murenge wa Karangazi yagize ati: “Kororera mu biraro biradufasha cyane nk’aborozi kuko bidufasha kwita ku matungo yacu mu buryo butatugoye ndetse birondereza n’ingano y’ubutaka bwacu dukoreramo ubworozi.”
Arakomeza ati: “Nk’ubu noroye inka 25 kuri hegitari 8 hanyuma nkanatuburiraho imbuto z’ubwo bwatsi, nkabusarura hanyuma nkanabuhunika mu buryo bwagenwe, muri izo hegitari harimo ibiraro ndetse nubatsemo na hangari n’ibindi, ibi byose bigaragaza uburyo kororera mu biraro bituma ubutaka n’iyo bwaba buto bukorerwaho ibikorwa byinshi kandi by’ingenzi.”
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko kongera umukamo bisaba impinduka mu mikorere y’aborozi, burimo gukurikiza inama z’abatekinisiye, guhunika ubwatsi buhagije no korora inka zifite ubushobozi bwo gutanga amata menshi.
Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Kakooza Henry, asaba aborozi gukomeza gushyira mu bikorwa izi ngamba kugira ngo bongere umusaruro.
Yagize ati: “Turabasaba kororera mu biraro no gukora ijonjora ry’amatungo, aho inka zidatanga umusaruro zisimbuzwa izitanga umusaruro, kugira ngo umukamo wiyongere.”
Izi ngamba zije mu gihe hakigaragara icyuho kinini ku isoko ry’amata ndetse n’uruganda rutunganya amata rwa Nyagatare rukaba rutabona amata ahagije ugereranyije n’ayo rukenera, aho rukenera litiro ibihumbi 650 ku munsi, mu gihe amata aboneka ari litiro 142,655 gusa.
Mu Karere habarurwa inka zisaga ibihumbi 208, ariko umusaruro ukaba ukiri hasi ugereranyije n’ubushobozi buhari. Ubuyobozi bw’Akarere bwizera ko igihe aborozi bakurikije ingamba n’inama bahabwa bizafasha mu guhangana n’ikibazo cy’amata make.
Aborozi bavuga ko gukurikiza izi nama no kunoza uburyo bororamo bizabafasha kongera umukamo, bityo bagire uruhare runini mu kuzamura ubukungu bwabo n’Akarere muri rusange.









