Ibikorwa byo gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zo mu Karere ka Bugesera cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2026, gihuzwa n’umuganda rusange usoza uku kwezi, aho ku rwego rw’Akarere wabere mu Murenge wa Ntarama ahazwi nka CND.
Agaruka kuri iki gikorwa ndetse n’akamaro k’Umuganda, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yavuze ko ari ku rwego rwo kwitegura iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Umuganda ni kimwe mu bisubizo abanyarwanda bishatsemo ibisubizo biduhuriza hamwe kugira ngo tubashe kwikemurira ibibazo. Uyu muganda rero ngarukakwezi wahuriranye n’uko twitegura kwinjira mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ariyo mpamvu ku rwego rw’Akarere twifuje kuza kuwukorere ahangaha ku kimenyetso benshi bazi rya CND.”
Yakomeje agira ati: “Impamvu irumvikana, aha hantu haguye abantu benshi ariko no ku nzibutso zose dufite mu Karere habaye umuganda nk’uyu.”
Muri uyu muganda kandi wari witabiriwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Senateri Dr. Alvera Mukabarabamba yashimiye abitabiriye iki gikorwa, asaba buri wese kwitegura neza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba kandi ababyeyi kwigisha abana amateka y’ukuri no kurangwa n’ibikorwa byo gufasha abarokotse cyane cyane batishoboye.
Ati: “Turasaba ababyeyi kubwira abana amateka y’ukuri bakabarinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana ryayo.Twitegure neza iminsi 100 yo kwibuka twitwararika kandi dufasha abarokotse kudaheranwa n’agahinda, cyane cyane dufasha abarokotse batishoboye.”
Mu Karere ka Bugesera habarurwa inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri zo harimo Urwibutso rwa Nyamata ruri no mu murage w’Isi, urwa Ntarama ruri ku rwego rw’Igihugu, urwa Gashora ndetse n’urwa Ruhuha ziri ku rwego rw’Akarere.
Hiyongeraho kandi ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birimo Ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu rufunzo rwa Cyugaro mu Murenge wa Ntarama ahazwi nka CND.









