Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Uwimana Consolee yabwiye abagabo bo mu Karere ka Kirehe ko bakwiriye guhaguruka bakagaragaza ko bahohoterwa n’abagore babo mu gihe hari abo bibayeho.
Ibi yabigarutseho, mu mpera z’iki cyumweru ku wa Gatanu, ubwo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho, mu Kagari ka Cyambwe hasorezwaga ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire(GAD), bwari bumaze ukwezi buba hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba bufite insanganyamatsiko igira iti: ‘Ihame ry’uburinganire, inkingi y’umuryango ushoboye kandi utekanye no kurengera umwana’
Kuri uwo munsi imiryango hari imiryango igera ku 100 yashimiwe ko yavuye mu makimbiranye nyuma yo kwigishwa binyuze muri gahunda ya “Ndi Inyenyeri mu muryango’ igamije kunga ingo zibana mu makimbirane no kubaka umuryango mwiza, ushoboye kandi utekanye.
Inkuru bijyanye: Kirehe: Imiryango 340 yavuye mu makimbirane kubera ‘Ndi inyenyeri mu muryango’
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Uwimana Consolee yashimiye inama y’Igihugu y’abagore muri Kirehe, yatangije ishuri ry’umuryango, ryazanye iyo gahunda ya ‘Ndi inyenyeri mu muryango’
Ati :”Umusaruro turawubona nahoze mbaza ku rwego rw’Akarere bamaze kugira imiryango myinshi yavuye mu makimbirane ariko by’umwihariko muri uyu Murenge wa Nasho turashimira ibimaze kugerwaho.”
Umwe mu miryango 100 yari imaze gushimirwa ko yateye intambwe ikava mu makimbirane, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 n’umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 watanze ubuhamya mu ruhame rw’uburyo byari bimeze mu rugo rwabo mbere bakibana mu makimbirane, aho bagaragaje ko bari barabaswe n’ubusinzi bikadindiza iterambere ryabo.
Umugore w’uwo mugabo yatanze ubuhamya bugufi bw’uburyo kenshi iyo babaga bamaze gusinda yakubitaga umugabo we, abaturanyi bagahurura, bakaza gutabara uwo mugabo; ati: “Ntimumbone ngo ndi umugore, iyo twabaga tumaze gusinda naramwicariraga nkamukubita, n’abaturage hano barabizi. Ariko ubu twarahindutse, tubanye neza.”
Mu butumwa yagejeje ku baturage, Minisitiri Uwimana yanagarutse ku buhamya bw’uwo muryango, avuga ko kugira ngo imiryango ive mu makimbirane bisaba uruhare rw’umugabo, umugore n’abana; kandi abagabo bahohoterwa n’abagore nabo badakwiye kubiceceka,
Akomeza agira ati “Ndashimira cyane umuryango umaze gutanga ubuhamya, Alexis yari yaragowe, mwabonye ukuntu Esperance yabigenzaga, abagabo mu meze nka Alex muhaguruke muvuge ko muhohoterwa hari ubwo dutekereza ko abagore aribo bahohoterwa ariko twabibonye utarebye neza umugore akwicaraho akagukubita. Abagabo mutinyuke mutwereke ko murengana.”
Bamwe mu bagabo baganiriye na MUHAZIYACU bo mu Karere ka Kirehe bagize icyo bavuga ku gusabwa kugaragaza ihohoterwa bakorera n’abagore.
Nsengimana Viateur wo mu Murenge wa Gataro, ati: “Ese ubu najya gutanga ikirego ngo umugore yankubise, mu buyobozi kuba babyumva biragoye rwose kuko bahita bakubwira ngo umugore agukubita gute uri umugabo! kandi mu by’ukuri wakubiswe.”
Mugenzi we utashatse ko amazina ye atangazwa utuye mu Murenge wa Kirehe, ati: “Icyo kibazo cy’abagabo cyirahari cyane Kandi njye mbona ko kuba abagore b’ubu barashyizwe imbere cyane bamwe basigaye babyitwaza mu rugo, ugasanga yirirwa mu tubari yasinze agusebya yanataha mwatongana akakurwanya ni ngumi zikazamo akuratisha ko numukubita akujyana muri RIB.”
Akomeza agira ati: “Mbona icyakorwa arI uko ubuyobozi bwashyizeho uburenganzira bungana ku mugabo n’umugore, kuko nubwo byitwa ko buhari ariko abagabo bararengana kandi tukicecekera kuko ntacyo wakora, ubwo rero kujya kuvuga ko wakubiswe uri umugabo rwose nta shema ribimo.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) binyuze muri raporo yacyo izwi nka ‘Rwanda Statistical Yearbook’ yasohowe ku wa 31 Ukuboza 2025, igaragaza ko umubare w’abagabo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikamenyekana bavuye kuri 349 mu 2023 bagera kuri 2,748 mu 2024.







