MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Imiryango 340 yavuye mu makimbirane kubera ‘Ndi inyenyeri mu muryango’

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
16/03/2026

Imwe mu miryango igera kuri 348 yahoze mu makimbirane mu Karere ka Kirehe iravuga ko inyigisho bahawe binyuze muri gahunda ya ‘Ndi inyenyeri mu muryango’ zagaruye urukundo hagati yabo, bakongera kubana mu mahoro.

Amakimbirane mu muryango akomeje gutera ingaruka zikomeye mu muryango nyarwanda, zirimo iz’ubuzima bwo mu mutwe, iz’ubukungu, ndetse n’izibasira imikurire y’abana.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hakiri imiryango igera kuri 336 ikiri mu makimbirane i Kirehe.

Bumwe mu buryo buri gufasha Akarere ka Kirehe guhangana n’amakimbirane mu ngo harimo na gahunda yatangiye muri 2023 ya ‘Ndi Inyenyeri mu muryango’ imaze gufasha abarenga 340 mu mirenge 8 muri 12 igize aka Karere.

Muri iyi gahunda haba hari ishuri aho buri miryango yose iri mu makimbirane igira amahirwe yo kwiga amasomo abafasha kuyavamo mu gihe cy’amezi atandatu hanyuma yarangira bakareba urugendo rw’impinduka muri iyo miryango.

Abaganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko amakimbirane yabadindizaga mu iterambere n’imibereho myiza.

Havugimana Celestin wo mu Mudugudu wa Runyinya, Akagari ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe avuga ko we n’umugore batahuzaga bapfa y’uko umwe ashaka agacupa ku mafaranga yakoreye undi akabyanga,

Yavuze ko baje gutandukana n’umugore we, igihe kiragera birahinduka ati: “Byaje kugera hagati uyu mudamu aza kumva ko ku Kagari hari ishuri ryigisha abantu baba mu makimbirane, aragenda ajya kwigayo agezeyo baramuntuma, ndaza nanjye njya ku ishuri ndiga.”

Yavuze ko bamaze imyaka ibiri bigishwa inyigisho zitandukanye zirimo kubana neza, nuyko bakwiye gukundana.

Ati: “Mbega izo nyigisho ni zo zagaruye urukundo hagati yanjye n’umudamu wanjye, aho ubwe ku giti cye yifatiye umwanzuro aravuga ati ‘banyamuryango nimuze mumperekeze njye gusaba imbabazi umugabo wanjye’ mumubwire agaruke aze tubane twubake urugo.”

Yavuze ko yaje kumwemerera afata umwanzuro asubira mu rugo rwe, yakirwa neza n’umugore n’abana ndetse ko ashimira mwarimu Murwanashyaka Augustin wabigishije.

Umugore wa Havugimana witwa Nyirabihogo Clénia, aragira ati: “Nta kibazo ubu dufite mu rugo rwacu, turatuje turatekanye amakimbirane yavuyeho, mbega ndishimye kuko mbere nakoraga njyenyine, abana ku ishuri nkaba ari njye ubamenya gusa we kuko yakundaga kunywa inzoga cyane ari nacyo twapfaga.”

Undi muturage witwa Ndayambaje Celestin utuye mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe  yavuze ko yafashijwe n’inyigisho bigishijwe z’ibyiza byo kubana n’umugore harimo gufashanya muri byose.

Akomeza agira ati: “Tukiri mu makimbirane umwana wanjye ntiyajyaga ku mashuri, yewe na Saa sita ntibaryaga kubera ko amafaranga nayajyanaga mu kabari nkayanywera, ariko nyuma yo kuva mu makimbirane ubu abana banjye bariga, bararya nta kibazo.”

Ndayambaje yasabye ubuyobozi kujya bwunganira imiryango yavuye mu makimbirane bagafashwa gutezwa imbere kuko abenshi baba bakennye.

Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore (CNF) mu Karere ka Kirehe, Mukaneza Pelagie yabwiye MUHAZIYACU  ko bashyizeho iyi gahunda nyuma yo kubona hari icyuho cyo gutega amatwi imiryango ibana mu makimbirane kubera ubwinshi bw’imirimo y’inzego z’ibanze.

Yagize ati: “Twaje kureba dusanga umuryango ntushobora kumara imyaka itanu cyangwa icumi mu makimbirane ngo uvuge ngo isaha imwe ubateze amatwi ku buryo wumvishe ikibazo n’ipfundo rya buri muryango, turavuga ngo reka dushyireho ishuri ku muryango ubana mu makimbirane.”

Yavuze ko biga amezi atandatu yarangira bakareba umuryango batangiranye urwego wahindutseho, noneho bakemeza niba warahindutse hanyuma bagasoza, abatarahindutse bagasibizwa.

Mukaneza akomeza agira ati: “Hamaze kuvamo imiryango 345,  ariko turacyafite n’abandi banyeshuri ubwo n’indi miryango isaga 100 izarangiza kwiga vuba mu Murenge wa Nasho.”

Yongeye ati: “Twifuza ko byibura buri mudugudu uba ufite ishuri, buri miryango yose iri mu makimbirane ikagira amahirwe yo kwiga aya masomo kugira ngo tugire umuryango ubasha kwikemurira ibibazo, tugabanye bya bibazo byose dufite mu muryango nko kwicana kwa hato na hato, gutandukana, abana bagenda bata amashuri, imirire mibi n’inda ziterwa abangavu byose ni gisubizo cy’umuryango udatekanye.”

Yavuze ko muri uyu mwaka imiryango isaga 150 izaba isoje aya amasomo bahabwa muri iyi gahunda, anasaba imiryango yo mu Karere ka Kirehe kubana neza kugira ngo bakomeze gusigasira iterambere ry’umuryango.

Ndayambaje Celestin n’umugore we batuye mu Mudugudu wa Byimana, mu Murenge wa Kirehe bishimiye kongera kubana neza
Havugimana Celestin yavuze ko we n’umugore batahuzaga bapfa y’uko umwe ashaka agacupa
Mukaneza Pelagie, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore (CNF) mu Karere ka Kirehe asobanura ko gahunda ya ‘Ndi inyenyeri mu muryango’ ifasha imiryango kuva mu makimbirane
Binyuze muri gahunda ya ‘Ndi Inyenyeri mu muryango’ imiryango irigishwa igakurikiranwa kugeza ivuye mu makimbirane

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Minisitiri Dr Bizimana yasobanuye impamvu imiryango y’Abarokotse Jenoside itakibarizwa mu mashuri yisumbuye

Minisitiri Dr Bizimana yasobanuye impamvu imiryango y’Abarokotse Jenoside itakibarizwa mu mashuri yisumbuye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU