Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko imiryango ya AERG itakiba mu mashuri yisumbuye nubwo yagize akamaro ku barokotse harimo kudaheranwa n’amateka mabi banyuzemo. Agaragaza ko kuri ubu mu mashuri yisumbuye nta barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakiyigamo, kuko abenshi barangije kwiga.
Ibi, Minisitiri Dr. Bizimana yabigarutseho mugitondo cyo kuri uyu wa 16 Werurwe 2026, mu kiganiro “Biravugwa” kinyura kuri Radio na Televiziyo bya Isango Star, aho yagaragaje ko nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe hasanzwe inshingano zo kubungabunga amateka ya Jenoside zireba Abanyarwanda bose, nk’uko biri mu itegeko nshinga ry’u Rwanda.
Minisitiri Dr. Bizimana, agaragaza ko ibigo by’amashuri byahawe amabwiriza asobanura ko iyi miryango y’abarokotse Jenoside irimo Ibuka, AERG, GAERG, Mpore, n’indi, yagaragaje ko kuri ubu nta banyeshuri barokotse bakiri mu mashuri yisumbuye, ko abasigaye nabo bacye, bari mu mashuri makuru na za Kaminuza, asobanura ko kuri ubu abanyeshuri bajyaga muri iyi miryango ari abakomoka ku barokotse Jenoside kandi ko ataribyo kuko bo ntabwo bayirokotse ahubwo ko byatuma habaho itsinda ryihariye mu banyarwanda, bityo ko ariyo mpamvu nyamukuru iyi miryango yakuwe mu mashuri yisumbuye, abari bayirimo bakajya mu yindi miryango.
Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihu Dr. Bizimana Jean Damascène arabigarukaho mu gihe mu minsi ishize hari abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bavugaga ko iyi miryango igihari, aho banitangagaho ubuhamya bavuga ko bavuye mu mashuri vuba, kandi ko bari bayirimo, nubwo Minisitiri we agaragaza ko ababibaza ari abadashaka kumva ukuri, ahubwo ko ari abifuza guhora berekana ibitagenda neza.
Yagize ati: “Byumvikane neza AERG abari bayigize bihurije mu yindi miryango, niba hari n’abatarabikora nibakomeze icyo cyerekezo muri uwo murongo.”
Yanasobanuye ko kandi iyi miryango ijya gukurwaho atari icyemezo cyahubukiwe kuko habayeho ibiganiro hagati ya za minisiteri zitandukanye, zirimo iy’uburezi, bakorana na Ibuka n’indi miryango ku buryo ari icyemezo cyatanzwe mu buryo bwumvikana, ashimangira ko kubungabunga amateka ya Jenoside bireba Abanyarwanda bose.
Ati: “Mu mashuri menshi wasangaga nta bacitse ku icumu bagihari, abasigaye bari muri za kaminuza n’amashuri makuru, ariko nk’amashuri yisumbuye nta muntu w’imyaka 32 ukiri mu mashuri yisumbuye, ahubwo wasangaga harajemo ikibazo wenda baterura ngo bavuge ariko njye nk’ubishinzwe navuga cy’uko abana bakomoka ku bacitse ku icumu aribo bajya muri AERG, abenshi cyane muribo, kandi AERG ni ishyirahamwe ry’abanyeshuri barokotse Jenoside, gukomoka ku warokotse Jenoside wowe ntiwayirokotse, wari utaravuka wari utarabaho, aho rero harimo ikintu kitari cyiza, cy’uko abo bana bashoboraga kugenda bashyiraho itsinda ryihariye mu Banyarwanda tubisesenguye dusanga sibyo. Kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, biri no mu Itegeko Nshinga, ni inshingano za buri Munyarwanda.”
Kugeza ubu imibare itangwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, igaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bugeze kuri 93.3%.







