Abaturage batujwe mu nzu bubakiwe na Leta mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Barija, Umudugudu wa Kinihira A, barasaba Ubuyobozi kubafasha kubona irindi vomo, bavuga ko iryo bakoresha ubu ridahagije ugereranyije n’umubare w’abaturage n’amazi bakenera buri munsi.
Aba baturage bavuga ko bose basangiye ivomo rimwe ry’amazi meza atangwa binyuze ku muyoboro wa WASAC, bigatuma rimwe na rimwe bamara igihe kinini bategereje kuvoma cyangwa bakabura amazi, bityo bakaba basaba ko hashyirwaho irindi vomo kugira ngo babashe kubonera amazi igihe.
Umudugudu wa Kinihira A utuwemo n’imiryango 62 igizwe n’abantu 184, barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abahoze ari abasirikare ndetse n’imiryango y’abatishoboye.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko kuba abantu benshi bahurira ku ivomo rimwe bibateza imbogamizi, cyane cyane mu gihe amazi akenewe n’abantu benshi icyarimwe.
Mukamirimo Marie Gorette, yagize ati: “Irindi vomo rirakenewe kuko usanga kubona amazi bidutwara umwanya munini kuko tuba twarihuriyeho twese. Turasaba Ubuyobozi bwacu budahwema kudutekerezaho ko bwadufasha gushakira umuti icyo kibazo. Mu by’ukuri ivomo dufite ntabwo riduhagije.”
Masengesho Esther na we yavuze ko kuba hari ivomo rimwe bituma hari abaturage bategereza igihe kirekire cyangwa bakagura amazi ku bandi bayavomye.
Yagize ati: “Ubuyobozi budufashije bwaduha irindi vomo twajya twifashisha tuvoma kuko irihari dusanzwe dukoresha ntabwo riduhagije. Kubera ko tuba turi benshi, hari igihe amazi abura bamwe muri twe tutavomye, bityo abivomeye bakaduca amafaranga bijyanye n’uko babyumva, ku buryo ijerekani imwe ushobora kuyigura amafaranga 200 no kuzamura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, uherutse gusura aba baturage bakamugezaho iki kibazo, yavuze ko ubuyobozi bugiye kugishyira mu igenamigambi kugira ngo kibonerwe umuti.
Yagize ati: “Ikibazo cy’uko ikigega mukoresha muvoma kitabahagije tugiye kugishyira mu igenamigambi ry’ibikorwa bigomba gukorwa kugira ngo bidatinze muzahabwe ikindi kigega cyangwa se irindi vomo, bityo ribafashe kubona amazi meza kandi bitabasabye kumara igihe kinini mutegereje.”
Yakomeje abasaba gukomeza kubungabunga ivomo basanganywe no kurikoresha neza mu buryo bugirira akamaro abaturage bose.
Ati: “Ikindi kandi mu gihe mutararihabwa, turabasaba gukomeza kubungabunga iryo mufite mukarikoresha neza mu buryo bwa rusange, kuko twifuza ko mwese mugira ubuzima bwiza.”
Mu bisanzwe kuri buri nzu ya buri muturage hagiye hashyirwaho ikigega gifata amazi y’imvura, ariko abaturage bakenera n’amazi meza ya WASAC, rero muri uyu Mudugudu hari ivomo rimwe ry’umuyoboro wa WASAC, abaturage bakaba basaba guhabwa irindi vomo kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza babonera ku gihe amazi meza yo kunywa no gukoresha ibindi bikorwa mu rwego rwo kunoza isuku.
Abaturage bavuga ko irindi vomo ryabafasha kugabanya igihe bamaraga ku ivomo bategereje amazi, bakabona amazi meza ku gihe ndetse bikarushaho kunoza isuku n’imibereho yabo.






