Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko mu Mujyi wa Kibungo hagiye gutangizwa indi kaminuza, nyuma y’imyaka itandatu iyahahoze yitwa Kaminuza ya Kibungo, izwi cyane nka UNATEK, ifunze imiryango.
Iyi kaminuza yari mu byagiraga uruhare mu kongera urujya n’uruza mu Mujyi wa Kibungo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, ubwo yari mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 19 Kanama 2026 nibwo yatangaje iby’iyo kaminuza nshya ishobora kuza i Kibungo.
Muri Nyakanga 2020, Minisiteri y’Uburezi yafunze burundu Kaminuza ya Kibungo (UNIK), izwi cyane nka UNATEK, nyuma y’ibihombo byatumye iyi kaminuza inanirwa kwishyura abakozi bayo imishahara y’amezi 18.
Nubwo iyi kaminuza yari imaze gufungwa, mu 2022 Akarere ka Ngoma kaje kunguka indi kaminuza ubwo hafungurwaga ishami rya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda. Hari kandi Ishami ry’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Ngoma (RP Ngoma College).
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko izi nzego z’amashuri makuru zidahagije kugira ngo zisubize urujya n’uruza mu Mujyi wa Kibungo rwahoze rushingiye ku kuba harimo kaminuza.
Yavuze ko kuva Kaminuza ya Kibungo yafungwa, ibikorwa n’urujya n’uruza byajyanaga n’uburezi bwo ku rwego rwa kaminuza byagabanutse cyane mu Mujyi wa Kibungo.
Ni muri urwo rwego Akarere ka Ngoma kamaze gutera intambwe mu mushinga wo kubona indi kaminuza izasimbura Kaminuza ya Kibungo.
Meya Niyonagira yagize ati: “Turi gukora uko dushoboye ngo iriya kaminuza igaruke ariko itari UNIK. Hari abandi bafatanyabikorwa turi gukorana kugira ngo habe indi kaminuza yigenga. Tubigeze kure rwose kuko ubu bari kwaka ibyangombwa mu Nama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC).”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko iyi kaminuza nshya nimara gutangira gukora, izongera urujya n’uruza mu Mujyi wa Kibungo.
Ni igikorwa kandi Akarere ka Ngoma gategerejeho uruhare mu kwihutisha iterambere ry’Umujyi wa Kibungo, kugira ngo urusheho gutera imbere no kujyana n’igihe.






