Abahoze mu ngeso mbi zirimo ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge no kutubahiriza amategeko, ubu barimo kwiyubaka no kwiteza imbere binyuze mu buvumvu, nyuma yo kwishyira hamwe mu itsinda Imboni z’Impinduka ryo mu Murenge wa Gahara, mu Karere ka Kirehe; igizwe n’abiganjemo urubyiruko bavuye kugororerwa mu bigo ngororamuco bitandukanye byo hirya no hino mu Gihugu.
Iri tsinda ryatangijwe n’abantu bahoze bafite imyitwarire itajyanye n’amategeko n’imibereho myiza y’abaturage, bamwe bakaba barigeze no kujya mu bigo ngororamuco. Nyuma yo kuhavana ubumenyi n’impanuro, bahisemo guhuriza hamwe imbaraga zabo mu buvumvu, umwuga bavuga ko wabafashije guhindura ubuzima.
Mbonigaba Théogène, uhagarariye itsinda ry’ Imboni z’Impinduka mu Kagari ka Murehe mu Murenge wa Gahara, avuga ko batangiye mu 2020 bafite imizinga 20 ya gakondo, ariko ubu bamaze kugera ku mizinga 782, irimo 600 ya gakondo na 182 igezweho.
Iri tsinda ryatangiriye ku banyamuryango barindwi, ubu ikaba imaze kugera kuri 80.
Mbonigaba aganira na MUHAZIYACU yavuze ko umuzinga umwe ushobora gutanga nibura ibiro 10 by’ubuki mu gihembwe, ikiro kikagurishwa hafi 6,000 Frw, bityo umuzinga ukaba ushobora kubinjiriza hafi 60,000 Frw.
Aragira ati “Ubuki bwadukuye mu ngeso mbi twahozemo, bunaturinda no kuba twasubiranamo n’abo twari kumwe. Binaduha n’imbaraga zo kugira inama bagenzi bacu bakiri muri iyi migenzereze mibi ngo na bo bayivemo.”
Yavuze ko ku mwaka bashobora gusarura nibura ibiro 800 by’ubuki, bitewe n’umusaruro w’igihembwe.
Uwamahoro Triphine, umwe mu banyamuryango, avuga ko itsinda ryamufashije guhindura ubuzima no kwigira.
At “Njyewe mbere nari umukobwa utarakundaga kuba murugo, mpora ngenda, narabaye ikirara, nyuma baza kuntera inda ngaruka mu rugo mfite umwana. Ariko nyuma nje kugera mu itsinda baramfasha, duhuza ibitekerezo. Ubu ngira aho mbarizwa kandi nkora ku mafaranga.”
Uwamahoro avuga ko amaze imyaka ibiri akora ubuvumvu, kandi ko amafaranga yakuye muri uyu mwuga yamufashije kwagura ibindi bikorwa by’ubukungu.
Yabashije kwigurira imashini idoda, ndetse afite amatungo arimo ingurube, ihene n’inkoko.
Ati: “Inkoko ziratera amagi, umwana wanjye ntiyarwara bwaki kuko arya amagi. Ingurube ndagurisha umwana wanjye akabona umwambaro, akajya mu ishuri rya nursery nkamurihirira ababyeyi batamfashije; byose mbikesha itsinda ryacu ry’abavumvu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, avuga ko ubuvumvu buri mu bikorwa by’ubukungu biri gutezwa imbere binyuze mu guhuza abantu bafite umwuga umwe.
Yavuze ko mu Karere hari amatsinda y’abavumvu mu bice bitandukanye, arimo Gahara, Kigina, Mpanga ndetse no mu gace ka Rusumo.
Visi Meya Nzirabatinya avuga ko abavumvu bamaze gutera intambwe mu kongera umusaruro no gukoresha ikoranabuhanga, cyane cyane binyuze mu mizinga igezweho ifasha kurinda ubuki kwangirika.
Yagaragaje kandi ko hari gahunda yo gufasha aba bavumvu kubona ibyangombwa bikenewe kugira ngo ubuki bwabo bushobore kugera ku masoko mpuzamahanga.
Yagize ati “Navuga ko bihagaze neza. Ubona baratangiye kubibyaza umusaruro, ariko by’umwihariko ndashima ko batangiye kubikora mu buryo bugezweho ndetse banatangiye no gushaka ibyangombwa kugira ngo bugurishwe ku isoko mpuzamahanga ku buryo n’ubu turi kubaka inzu buzajya bucururizwaho yitwa ‘Imigongo Hub’ aho ubuki n’ibindi bikorwa by’ubukorikori bitandukanye bizahurizwa kugira ngo abantu babigiyemo babone isoko.”
Itsinda Imboni z’Impinduka na ryo ryifuza ko ubuki rikora bwabona amasoko yo hanze y’u Rwanda, kuko ivuga ko ifite ubushobozi bwo kongera umusaruro.
Ku banyamuryango b’iri tsinda, ubuvumvu ntibukiri umwuga wo kubona amafaranga gusa. Ni umwuga wabahaye amahirwe yo kwigira, kwihangira imirimo, kwita ku miryango yabo no kongera kubaka icyizere bari baratakarijwe.













