Mu Karere ka Nyagatare, abafite ubumuga bakomeje kwerekana ko bafite imbaraga n’ubushobozi bwo gukora no kwiteza imbere, binyuze mu kwishyira hamwe mu matsinda atandukanye, aho mu karere habarurwa amatsinda agera kuri 20 y’abantu bafite ubumuga.
Uwimbabazi Judith, ufite ubumuga bwo kutumva, ni umwe mu banyamuryango b’itsinda Humura Matimba yo mu Murenge wa Matimba. Ni umwe mu rubyiruko rwihangiye umurimo binyuze mu kudoda imyenda.
Ati: “Mu itsinda ryacu turafashanya kandi tukiteza imbere nk’abafite ubumuga hagati yacu. Dufite ateriye idufasha mu mibereho ya buri munsi.”
Mugenzi we bakorana, kandi na we ufite ubumuga, yemeza ko kwishyira hamwe kwabahaye ijambo mu muryango, kubongerera icyizere no kubafasha gutera imbere mu mibereho yabo. Bavuga ko imbaraga n’ubushobozi bafite ari ikimenyetso cy’uko ubumuga atari imbogamizi ku bikorwa by’iterambere.
Umuyobozi w’Akerere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko Akarere kazakomeza gushyigikira abafite ubumuga mu nzira zose zibafasha kwigira no kwihangira imirimo.
Yashimye uruhare rw’amatsinda y’abafite ubumuga mu guteza imbere abanyamuryango bayo, anasaba ko ibikorwa nk’ibi byakongerwa no mu yindi mirenge yose y’akarere.
Yagize ati: “Twe nk’Akarere dufasha kandi dushyigikira abafite ubumuga, dutanga inyunganirangingo n’insimburangingo 150 buri mwaka, ku bantu bafite ubumuga. Kugeza ubu, muri uyu mwaka hamaze guhabwa 66.5% bingana n’abantu 100 bamaze gushyikirizwa ibi bikoresho bibafasha mu buzima bwa buri munsi. Izi gahunda zigamije gufasha abafite ubumuga kugira ubushobozi bwo gukora, kugera ku masoko y’umurimo no kugira uruhare mu mibereho y’ingo zabo.”
Mu ibarura rusange rya 2022 ryerekanye ko mu Karere ka Nyagatare habarurwa abaturage basaga 20,000 bafite ubumuga mu byiciro bitandukanye butandukanye.







