MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abari mu makoperative basangije abatarayajyamo ibyiza byayo i Ngoma

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
05/12/2025

Abanyamuryango b’amakoperative atandukanye yo mu Karere ka Ngoma beretse bagenzi babo bataragana amakoperative inyungu bakuramo zirimo kutabura isoko ry’umusaruro, kwigiranaho, guhabwa inguzanyo n’ibindi bibafasha mu iterambere ryo mu ngo n’ imibereho myiza.

Ibi babigarutseho ubwo Akarere ka Ngoma kizihizaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative mu Murenge wa Zaza ahateranye ayo mu mirenge ya Sake na Mugesera n’ayandi atandukanye ku nsanganyamatsiko igira iti “Koperative umuyoboro udaheza uganisha ku bisubizo birambye byubaka isi nziza.”

Mu Karere ka Ngoma habarurwa amakoperative 196 arimo iz’ubuhinzi, ayo gutwara abantu, uburobyi, ubukorikori n’andi atandukanye.

Rukundo Eric, Umunyamuryango wa koperative Zirahova yo mu Murenge wa Zaza, ati: “Kuba muri koperative ni byiza cyane, nk’abavumvu twabashije kubona aho tugurisha ubuki mu gihe tutaraza hari ntaho, kuko byagoranaga ndetse bakanaduhenda ariko ubu ntitugihendwa. Uyu munsi na banki zishobora kutuguza amafaranga tukagira imishinga yacu, ikindi ubumenyi bwariyongereye n’amahugurwa twabonye agatuma ibintu tubikora neza.”

Rukundo yavuze ko imihindagurikire y’ikirere ikunda kubabera imbogamizi ariko ko bafatanyije n’umushinga wa Treppa bari gutera ibiti byinshi ku buryo bizabafasha kubona umusaruro uhagije.

Mukamubano Epaphrodite wo muri koperative Corimi ihinga umuceri ikanawutunganya, yavuze ko aho bahingaga ibijumba ubu ngubu bahakoze imirima y’ubuhinzi bw’umuceri.

Ati “Mu by’ukuri umuceri twarawuhahaga ariko ubu dusigaye tuwihingira, tukawitunganyiriza, mfite abana gusa bize ku bw’igihingwa cy’umuceri ku bwo gukora muri koperative, natangaga umusaruro muke nkitangira ariko ubu badutije ibishanga uriyongera.”

Akomeza agira ati: “Kutajya muri koperative wicaye hariya mu cyaro ntabwo uhura n’abandi ngo bagusangize ibyiza bya koperative kuko nkanjye ninjiye ndi umuhinzi, ariko ubu nateye intambwe mba visi Perezida wa Koperative, ubu ngeze aho nshinzwe akanama k’amahugurwa kandi aho hose ntaramo ubwenge.”

Ngendahimana Joseph wo muri koperative Zafaco ihinga imyumbati mu buryo bwa kijyambere, ati “Umwumbati iyo tuwusaruye nibura wujuje umwaka n’igice uvamo ibiro 50 kugera ku 100, aho ninjiriye muri koperative mbona isoko kandi baza bakurikije ko hari imyumbati myinshi yabonetse muri koperative bitandukanye na mbere duhinga umuntu ari umwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yagize ati: “Mu by’ukuri dufite amakoperative amaze kwiyubaka kugeza ubwo uyu mwaka koperative yabaye iya mbere mu Gihugu yo mu Karere ka Ngoma ariyo Corimi ihinga umuceri, imaze kugera kuri byinshi. Ariko twanahembye n’izindi koperative zigerageza gukora neza ariko no kuzibwira ngo aho muri ntabwo ari aha, mukwiye kujya ku ntebe y’icyubahiro umwaka utaha turabishaka ko muzagera ku rwego rw’Igihugu.”

Mapambano akomeza agira ati “Icyo tubona koperative zirimo ziratanga umusanzu ukomeye mu bukungu no mu iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange kuko iyo bishyize hamwe mwabonye nka koperative Corimi imaze kubaka moteli nziza, ifite uruganda, dufite koperative Ubumwe y’abahinzi b’urutoki bujuje moteli mu Mujyi wa Kibungo, koperative y’abahinzi b’inanasi yaguze imodoka ibatwarira umusaruro.”

Visi Meya Mapambano kandi yeretse abatarajya mu makoperative inyungu zayo abasaba kuzijyamo, ati: “Kutajya muri koperative ntumenya ibyiza byayo ariko ntunamenya ibyo undi akurusha, iyo mushyize hamwe nk’ubushobozi bwanyu bibafasha kugira ngo niba hari n’igikorwa mukore igifatika ariko harimo no kwigiranaho runaka ko yeza toni eshanu kuri hegitari njyewe nkaba neza eshatu nabigenza gute ngo nanjye nzeze eshanu.”

Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amakoperative ku rwego rw’Igihugu biherutse kubera mu Karere ka Rusizi ku wa 31 Ukwakira 2025.

Aha hanagaragarijwe ko mu Rwanda habarurwa amakoperative 6,862 arimo ay’ibanze 6,596, amahuriro 57, impuzamahuriro 6, na SACCO 203.

Koperative y’abahinzi b’inanasi muri Mugesera bavuze ko babona umusaruro uhagije
Koperative y’abanyonzi bitabiriye ibi birori
Koperative ya Corimi yishyuriye abanyamuryango bayo bose Mituweli
Koperative zahize izindi zahaye icyemezo cy’ishimwe

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque ageza ubutumwa ku bitabiriye

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Muri 2025 ibyaha byagabanyutseho 15.7% ugereranyije n’umwaka ushize

Muri 2025 ibyaha byagabanyutseho 15.7% ugereranyije n’umwaka ushize

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU