Polisi y’u Rwanda yavuze ko muri uyu mwaka wa 2025 ubura iminsi mike ngo ugere ku musozo, ibyaha byakozwe byagabanyutseho 15.7%, ugereranyije no mu mwaka washize wa 2024, igaragaza ko ibyaha byakozwe ahanini byari byiganjemo iby’ubujura ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 05 Ukuboza, ubwo Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru.
Ni iki kiganiro kibanze ku birebana n’umutekano mu Gihugu no gukomeza imikoranire hagati y’inzego z’umutekano n’itangazamakuru.
Muri rusange hagaragajwe uko uyu mwaka wagenze mu gukora ibyaha ndetse n’uko abaturage bagomba kwitwara mu minsi isigaye ngo uyu mwaka urangire harimo n’iminsi mikuru nk’imwe ikunze kugaragaramo ibyaha byinshi.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange, CP George Rumanzi, yagaragaje ko muri uyu mwaka kubera ubufatanye n’abaturage habayeho gukumira ibyaha ndetse no gucunga umutekano, nka kimwe mu byatumye ibi byaha bigabanuka.
Yagize ati: “Muri uyu mwaka, mu gukumira no kugenza ibyaha, ibyaha byagabanyutseho 15.7% ugereranyije n’umwaka wa 2024, inzego z’umutekano zashyize ingufu nyinshi mu kurwanya ubujura, ibiyobyabwenge, ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bigaragara nka bimwe mu mpamvu zivamo urugomo no gukora ibyaha bitandukanye.”
Yakomeje agaragaza ko kimwe mu byatumye ibi byaha bigabanyuka ari uko inzego zafatanyije mu gucunga umutekano by’umwihariko ahahurira abantu benshi, ndetse n’ubufatanye bwa RIB na Polisi mu gukora ubukangurambaga haba ahahurira abantu benshi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Hacunzwe umutekano mu nama mpuzamahanga mu marushanwa mpuzamahanga, mu bitaramo n’izindi nama zitandukanye n’imipira itandukanye. Inzego z’umutekano zatanze ubutabazi ku bari mu kaga nk’ahari inkongi z’umuriro. Ku bufatanye bwa RIB na Polisi hakozwe ubukangurambaga bicishijwe mu biganiro haba ku materevisiyo mu biganiro mbwirwaruhame ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.”
Yasoje agaragaza ko mu gihe iminsi mikuru igenda yegereza buri muturage wese akwiye kumva uruhare rwe mu kurinda umutekano, abantu birinda gutwara banyoye ibiyobyabwenge ndetse no kujya mu miryango yabo hakiri kare hirindwa umuvundo wo mu minsi mikuru by’umwihariko barinda abana kunywa ibisindisha.







