Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe wari witabiriye isinywa ry’aya masezerano, yagaragaje ko bimwe mu biyagize harimo ingingo eshanu z’ingenzi zizibanda cyane ku bufatanye mu ishoramari no guteza imbere ubukungu mu Karere nk’imwe mu nkingi mwamba y’amasezerano y’amahoro ya Washington.
Aya masezerano y’amateka yasinywe ejo kuwa Kane tariki ya 04 Ukuboza 2025 asinyirwa i Washington D.C mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’Igihugu cyagize uruhare rutaziguye nk’umuhuza.
Umuhango wo gusinya aya masezerano wayobowe na Perezida wa Leta Zumwe z’Amerika Donald John Trump agaragiwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi nk’abakuru b’Ibihugu bashyize umukono kuri aya masezerano.
Mu bandi bakuru b’Ibihugu by’Afurika bari bitabiriye isinywa ry’aya masezerano ni Perezida wa Togo Faure Essozmna Gnassingbé na we wabaye umuhuza w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu biganiro bya Luanda na Nairobi byahuza u Rwanda na RDC, Perezida wa Angola João Manuel Lourenço, Perezida wa Kenya Dr William Samoei Ruto, Perezida w’ u Burundi Evariste Ndayishimiye na Visi Perezida wa Uganda Jessica Alupo.
Ku rukuta rwe rwa X, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe yatangaje ko kimwe mu bice by’ingenzi bigize aya masezerano ari ubufatanye mu ishoramari no guteza imbere ubukungu mu Karere.
Iki gice kigizwe n’ingingo eshanu arizo: ibikorwaremezo, ingufu, gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro, kubungabunga pariki n’ubukerarugendo ndetse guteza imbere urwego rw’ubuzima.
• Ibikorwaremezo: mu by’ingenzi bizakorwa mu bikorwaremezo harimo kubaka imihanda ihuza ibihugu byombi harimo n’uwa gari ya moshi uturutse Lobito muri Angola ndetse no gukora ubwikorezi bwo mu mazi bugezweho hifashishijwe ikiyaga cya Kivu.
• Ingufu: Mu bikorwa by’ingenzi by’ingufu bizubakwa harimo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III ruzatanga megawate zisaga 200 ndetse no gucukura no kubyaza umusaruro gaze metane yo mu kiyaga cya Kivu.
• Gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro: Muri iki cyiciro hazibandwa cyane ku ukongerera agaciro aya mabuye hubakwa inganda ziyatunganya, guhugura abakozi b’Ibihugu byombi ku bijyanye n’imitunganyirizwe yayo cyane cyane amatini, tantale, wolufuramu,niyobiyumu na zahabu.
• Kubungabunga pariki n’ubukerarugendo: Aha hazibandwa cyane ku gucungira umutekano pariki ya Virunga na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu buryo buhuriweho n’impande zombi hagamijwe kongera abazisura.
• Ubuzima: Muri iki cyiciro hazibandwa ku gukora ubugenzuzi buhuriweho bwo gukumira ibyorezo, guteza imbere ibikorwa by’isuku n’isukura no guteza imbere umuco wo gukora siporo hagamijwe kugira ubuzima bwiza.
Mu bindi byiciro bigize aya masezerano harimo amahame shingiro ajyanye n’amasezerano y’amahoro ndetse n’amasezerano y’amahoro ubwayo.
Bimwe mu bikubiye muri iki cyiciro cy’amasezerano y’amahoro harimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR (ku ruhande rwa RDC), gukuraho ingamba z’ubwirinzi (ku ruhande rw’u Rwanda) ndetse no gucyura impunzi.








