Amategeko yateganyije ibihano ku byaha by’ihohoterwa rikorerwa abana, Leta mu kurengera umwana hari zimwe mu ngamba yashyizeho zirimo n’amategeko amurengera, abanyuranyije nayo bakabihanirwa kugira ngo umwana arengerwe.
Bimwe mu byaha bikunze kugaragara cyane hirya no hino mu Rwanda ni icyo gusambanya umwana.
Icyaha cyo gusambanya umwana ni icyaha amategeko yateganyirije ibihano biremereye, igifungo kuva ku myaka 20 kugeza kuri 25. Ariko iyo bigeze ku mwana uri munsi y’imyaka 14 hakiyongeraho kumusambanya cyangwa kubana na we nk’umugore n’umugabo igihano kiba igifungo cya burundu.
Gahamanyi Emmanuel, Umushinjacyaha uyobora Urwego rw’Ubushinjacyaha mu turere twa Nyagatare, Gatsibo n’igice kinini cya Kayonza, yabisobanuye aburira abahohotera abana ko hari ibihano bikomeye bibateganyirijwe,
Yagize ati: “Amategeko yateganyije ibihano biremereye ku cyaha cyo gusambanya abana.”
Umushinjacyaha Gahamanyi yakomeje avuga ku cyaha cyo guhoza ku nkeke umwana, abamukorera ibikorwa bimubuza umudendezo nabyo amategeko abihanira.
Yagize ati: “Guhoza umwana ku nkeke kumubuza umudendezo amategeko ateganya igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri kigera kuri itatu.”
Gahamanyi yavuze ko hari icyaha cyo kwirengagiza inshingano z’umubyeyi cyangwa umwishingizi nta mpamvu.
Ati: “Ngira ngo ibi birareba ba babyeyi batita ku nshingano zo kurera abo babyaye cyangwa se babereye abinshingizi ibyo nabyo amategeko arabihana, aho umushingamategeko yateganyije igihano kiva ku mezi abiri cyangwa atandatu n’izahabu ishobora kuva ku bihumbi 500Frw kugera kuri miliyoni imwe.”
Umushinjacyaha avuga ko hari ibindi bikorwa biboneka amategeko yateganyije nk’ibyaha bijyanye no gutererana umwana, amategeko yabiteganyirije igihano kiva ku myaka itatu kugeza kuri itanu, ariko iyo umuntu ataye umwana igihano kigera ku myaka irindwi.
Hari ibindi bihano biteganyirijwe uwereka umwana amashusho y’urukozasoni no kuyafata bikorewe umwana, nabyo igihano kiva ku myaka itanu kugera ku myaka irindwi.
Hari ibyaha byo gukoresha imirimo y’agahato, nabyo amategeko yabiteganyirije ibihano biva ku gifungo cy’umwaka umwe kugera kuri itatu, ariko byakorerwa umwana igihano kikava ku myaka 10 kikagera ku myaka 15.
Ibi Umushinjacyaya yabiburiye abahohotera abana ku munsi wo gutangiza ukwezi k’ubukanagurambaga bwo kurengera umwana guhera tariki ya 05 kugeza tariki 30 Gicurasi 2022 mu Karere ka Gatsibo ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kurengera umwana ni inshingano yacu twese.”
Umushinjacyaha avuga ko ibi ari byaha amategeko yateganyije mu rwego rwo kugira ngo ababikora bahungabanya uburenganzira bw’umwana bazabihanirwe.







