Bamwe mu batuye mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Kabarore bavuga ko inka borojwe muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda zabafashije kugera kuri byinshi, bakaba bashimira Ubuyobozi bwabafashije kuba aborozi.
Kuva gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006 kugeza ubu muri 2022, mu Karere ka Gatsibo hamaze gutangwa inka 24,814 zorojwe imiryango itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kuva bukene.
Bimwe mu byo abarojwe inka bashima bagezeho ni uko ubu babasha gukora ubuhinzi neza kuko babona ifumbire, inka zikabaha amata ku buryo badashobora kugira ikibazo cy’abana bafite imirire mibi.
Hari abo MUHAZIYACU yaganiriye nabo bavuga ko babasha kandi kwigeza ku bindi bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza, harimo kubaka cyangwa gusana inzu babamo.
Umwe muri bo witwa Twagirayezu Kinyoni, atuye mu Kagari ka Karenge, Umudugudu wa Nyarubuye, yagize, ati: “Ni ukuri inka yamvanye kure, aho ngeze ubu ni uko nyifite, ubwa mbere yarabyaye tunywa amata n’ubu irakamwa, iyo navukishije bwa mbere yarakuze ndayigurisha mbona amafaranga nsana inzu yange, ibi byose mubona nabikuye ku nka. Mbona ifumbire nkafumbira intsina zange ubu rwose nta kibazo, mfite inyana mu kwezi gutaha kwa Gatandatu nzayitanga niture n’abandi borore ubundi nkagumana inka yanjye.”
Rwamanya John na we avuga ko ashimishwa no kuba afite inka kandi ayitaho, kuri ubu yayitereye ubwatsi, ubu igiye kubyara bwa kabiri, yagize ati: “Ni ukuri ndashima ubuyobozi bwaduhaye inka.”
Bihoyiki Epaphrodite we hashize imyaka ibiri ayihawe, ubu avuga ko ahinga akeza imyaka, akaba anafite urutoki rumeze neza kubera ifumbire y’inka, yagize ati: “Ndimo kuyitaho cyane kugira ngo nzakomeze kuyobonaho umusaruro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline avuga ko gahunda ya Girinka ari gahunda ya Leta yo gufasha abaturage batishoboye kwikura mu bukene,
Yagize ati: “Girinka ni gahunda nk’izindi ziriho zo gufasha abaturage batishoboye kugira ngo babashe kwivana mu bukene bagere ku iterambere, ariko hakazamo n’imirire iyo umuntu afite inka abantu ntibashobora kurwara bwaki cyangwa ngo bifuze amata, rero ni gahunda yateguwe mu murongo wo gufasha abatishoboye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bushimira abafashe inka neza biteza imbere, kandi abaturage babwirwa ko Ubuyobozi bw’Igihugu bubatekereza kandi buhora bushakisha icyabafasha kwivana mu bukene; na bo bakaba bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe.
Mu mihigo y’uyu mwaka 2021-2022 Akarere ka Gatsibo kahize gutanga inka 1,100 zorozwa abaturage muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda, kugeza ubu hakaba hamaze gutangwa izigera kuri 990.







