MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ni ayahe mahirwe y’ishoramari ari i Gatsibo? – Meya Gasana yerekanye aho kubyaza umusaruro

Mugisha N. RemyYanditswe na Mugisha N. Remy
16/01/2024

Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, kabarizwamo uburyo bwinshi bw’imibereho n’ishoramari bushobora kugirira benshi akamaro, Umuyobozi w’aka karere yagaragaje mu ncamake amwe mu mahirwe uwakwifuza kuhashora imari yakwibandaho.

Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko abifuza gukorana n’aka karere bahawe ikaze kugira ngo babyaze umusaruro amahirwe ahari.

Meya Gasana avuga ko mu buhinzi n’ubworozi ari ho hari amahirwe menshi ku ishoramari muri aka karere, cyane cyane ashingiye ku butaka bwiza, bwera kandi bushobora kuboneka ari bunini buhurijwe hamwe.

Yagize ati: “Amahirwe ya mbere abantu bashobora gushoramo imari kandi bakunguka, ni mu buhinzi n’ubworozi. Ubuhinzi n’ubworozi mu karere kacu, ni ibintu umuntu atinginga, ubutaka bwiza, burambuye, ubutaka bukiri bushya, bivuze ko umuntu uwari we wese wakora ubuhinzi n’ubworozi mu karere kacu, yakunguka akabona amafaranga.”

Meya Gasana kandi yakomoje ku mahirwe ari mu gushora imari mu bukerarugendo ku Kiyaga cya Muhazi, nko kubakayo amahoteri n’ibindi byabazanira inyungu.

Muri gahunda y’Akarere ka Gatsibo harimo kubaka imihanda kuri iki kiyaga gikora ku mirenge itatu ya Gasange, Kiramuruzi na Murambi, bizorohereza abashoramari n’abandi bantu, ari naho meya ararika abashoramari kuhatekerezaho.

Yagize ati: “Turimo turareba ubukerarugendo ku Kiyaga cya Muhazi, ubu hari n’igishushanyombonera cyasohotse kigaragaza uko hagomba kuba hameze, hari n’imihanda igiye gutangira gukorwamo, bivuze ko abantu bashoye imari, kubaka amahoteri kubaka za pulaje (plages) kuri Muhazi, ndetse n’amacumbi y’igihe gitoya, bakunguka.”

Meya Gasana yagaragaje ko akarere korohereza abashoramari mu gukorana na ko binyuze mu kubafasha kubona ibikorwaremezo no kubaha nkunganire, yagize ati: “Turaborohereza; hari gahunda ya nkunganire mu buhinzi n’ubworozi ishyirwaho na leta, hari ibikorwaremezo by’amashanyarazi n’amazi tugeza mu mirenge bakoreramo, hari ukubafasha kubona ibyangombwa mu buryo bwihuse, tubaha serivisi nziza, ariko n’ibindi bashobora kuba badukeneraho, bahawe ikaze, twakwicara tukaganira.”

Akarere ka Gatsibo gatuwe n’abaturage 551,164, bikagira aka gatatu mu guturwa cyane mu Rwanda nyuma ya Gasabo na Nyagatare, nk’uko bigaragara mu mibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR). Ibi rero bitanga amahirwe ku bashoramari yo kubona isoko ku bikorwa ibyo ari byo byose bahakorera, byaba ibishingiye ku buhinzi n’ubworozi, ubukerarugendo ndetse n’ubucuruzi, hakiyongeraho ubuhahirane hagati y’aka karere n’Intara y’Amajyaruguru, babifashijwemo n’umuhanda ubahuza.

Igice kimwe cy’aka karere gikora ku gihugu cya Tanzania kibarizwa muri Pariki y’Akagera, ni akarere gahana imbibi n’uturere twa Kayonza, Rwamagana, Nyagatare na Gicumbi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze amahirwe ari mu karere abashora imari bashobora kubyaza umusaruro

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Mugisha N. Remy

Mugisha N. Remy

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abahinzi basabwe kwirinda abamamyi no kutagurisha umusaruro wabo wose

Nyagatare: Abahinzi basabwe kwirinda abamamyi no kutagurisha umusaruro wabo wose

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU