MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abahinzi basabwe kwirinda abamamyi no kutagurisha umusaruro wabo wose

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
17/01/2024

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen arakangurira abaturage b’aka karere gufata neza umusaruro,bakawuhunika birinda kuwugurisha imburagihe kuko bahendwa nyuma bakazasonza kandi barahinze bavunitse.

Ibi umuyobozi w’Akarere yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 mu bukangurambaga bwo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage,umusingi w’iterambere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen arasaba abaturage kwanika neza umusaruro wabo bakawuhunika ndetse bakirinda abamamyi babahenda.

Ati: “Twarahinze ibishyimbo twarasaruye mwarabibonye ko umusaruro wabaye mwiza n’ibigori nawo uzaba mwiza,ubu harabatangiye kwikopesha mu kabari,ubu nabandi bari baranze kuhakopa bagiye kuhakopa kuko bareba mwanitse ibigori.”

Akomeza agira ati: “Ikindi ntabwo turagira ubushobozi bwo kugira ubwanikiro n’ubwanikiro bihagije ahantu hose ariko namwe haricyo mwakora buri muryango wicare utekereze uvuge ngo ko tugiye kweza ibigori turabishyira he?, kuberako iyo mutabiteguye mbere biteza igihombo kuko hari umusaruro mwinshi utakara iyo wanitse umusaruro nabi.”

Meya Gasana kandi arasaba abaturage kwirinda kumarira umusaruro wose ku isoko kuko byazabateza inzara kandi barahinze.

Ati: “Ninde wababwiye ko iyo umuntu asaruye mu kwezi kwa Mbere cyangwa ukwa Kabiri atagomba kugeza mu kwa Gatatu afite ibyo yasaruye abantu barasarura batanguranwa,buriya biriya biciro mujya mubona byamanutse byazamutse nitwe tubitera kubera tuba twagurishirije rimwe.”

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Mukama, Akagari ka Gishororo hakunze kwera ibigori cyane babwiye MUHAZIYACU uko bari basanzwe bahunika ndetse n’uko bakiriye impanuro z’Umuyobozi w’Akarere zigamije gufata neza umusaruro.

Nsengiyumva Emmanuel utuye mu mudugudu wa Kabeza ati”Narisanzwe mpunika iwanjye ngashinga utuntu tw’uduti ngashyiraho ibigori ikindi nkoresha shitingi ngatwikira neza toni ndabyizeye.”

Nshimiyimana Valens utuye mu mudugudu wa Byumba ati”Ndabanza nkareka ibigori bikuma neza nkabisarura nkabishyira kuri shitingi nkazana umuti ngashyiramo ubundi ngahunika umusaruro wanjye,iyo usaruye ibigori biteze neza hari udusimba tuzamo tukawangiza cyane ugasanga n’igihe ugiye kuwugurisha urahendwa cyane.”

Habasa Quadia ati: “Guhunika ni iby’abakire bafite hangari,uko ubona abantu batangana ninako badafite ubushobozi bungana,ubwo rero nkatwe babakene tubibika mu nzu mbese ikidusubiza inyuma nta soko tugira.Nkubu ikiro kiri kugura 200 frw kandi ntibarasarura,nibasarura kizagera ku 100 frw.”

Mu Karere hose hahinzwe ibigori kuri hegitari ibihumbi 26, hakaba hitezwe umusaruro w’ibigori urenga toni ibihumbi 119. Ibi biraterwa no kuba ahari inzuri ubu hahingwa kuri 70% hakororerwa kuri 30%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Uko umutekano wagenze muri Noheli na Bonane n’ingamba nshya

Ngoma: Uko umutekano wagenze muri Noheli na Bonane n'ingamba nshya

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU