MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Urubyiruko rwihaye umukoro wo guhindura abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside 

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
10/05/2025

Urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma ruravuga ko rugiye kwegera rugenzi rwarwo, kugira ngo hatazagira ushukwa akabibwamo ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara muri bamwe muri bagenzi babo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Rwabigarutseho Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025 ubwo mu Karere ka Ngoma haberaga igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bari abakozi b’amakomini atanu yahujwe akaba Akarere ka Ngoma, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Niyonshuti Emmanuel wo mu Murenge wa Kazo, ati: “Dufite umukoro wo guhindura urubyiruko tukabigisha amateka y’Igihugu cyacu, ariko kandi tukagira n’uruhare mu guhagarika ingengabitekerezo ikigaragara mu rubyiruko muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”

“Turacyafite urugendo rwo guhindura ibikorwa bibi byakozwe na bamwe muri bagenzi bacu, duharanire kwimakaza umuco wa ‘Ndi Umunyarwanda’ tukubaka n’ubumwe bwacu kuko niyo gahunda Igihugu cyihaye.”

Nyirahoriduha Mabertha, ati: “Amateka yabaye ntabwo azongera ukundi cyane ko byakozwe n’urubyiruko ahanini, ubwo twebwe nkarwo tugomba gushishikariza abana bakiri bato mbese n’urubyiruko muri rusange tubabwira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi tutayagoretse no kumvisha abana kutumvira ababyeyi babo bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo ishire burundu tuyirandurane n’imizi yayo.”

Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Ngoma, Biseruka Omar, yagize ati: “Nubwo tumaze imyaka 31 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi turacyafite mu Gihugu no mu bihugu by’abaturanyi abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse banagikomeje kugira icyifuzo cyo gukomeza guhitana ubuzima bw’abarokotse Jenoside ndetse bakaba banabigaragaza hirya no hino mu gihugu.”

Yasabye urubyiruko gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyari cyo cyose cyazana amacakubiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yagize ati: “Dufite inshingano zikomeye cyane nk’abayobozi zo kwigisha abakiri bato kuba umwe, kwirinda ivangura iryari ryo ryose ariko birumvikana natwe bigomba guhera muri twe; ivangura bagenzi bacu bakorewe tukariheza tukaryamagana burundu kuko dufite amahirwe yo kuba dufite ubuyobozi bwiza bwatanze umurongo mwiza wo ku umwe no kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.”

Nyirahoriduha Mabertha
Niyonshuti Emmanuel wo mu Murenge wa Kazo
Biseruka Omar, Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Ngoma

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
U Rwanda rwagaragajwe nka kimwe mu bihugu bya Africa bikwiye gufatirwaho urugero

U Rwanda rwagaragajwe nka kimwe mu bihugu bya Africa bikwiye gufatirwaho urugero

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU