Mu Karere ka Kirehe abagize komite nshya zatowe mu Karere mu muryango ‘Pan African Movement’ bagaragaje ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ari urugero rwiza ku bindi bihugu bya Africa bishaka kwigenga kuzuye no kwigira.
Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, ubwo mu Karere ka Kirehe haberaga amahugurwa y’abagize izi komite mu Karere no mu mirenge; mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa intego z’uyu muryango.
Bamwe mu bagize Komite ya ‘Pan African Movement’ mu Karere ka Kirehe MUHAZIYACU yaganiriye nabo bagaragaza ko bakurikije intego zayo, u Rwanda rukataje mu kuzishyira mu bikorwa bakemeza ko n’ibindi bihugu bya Africa hari ibyo bikwiye kurwigiraho.
Munezero Esther, Umunyamabanga wa ‘Pan African Movement’ mu Murenge wa Musaza yagize ati: “Nkurikije intego dufite mbona bishoboka ko byagerwaho twese dushyize hamwe, u Rwanda tumaze kugera kure hari byinshi byakozwe harimo; guteza imbere umuturage, kurwanya ruswa n’akarengane no kwakira neza abanyamahanga baza batugana, ibyo rero bikwiye kubera urumuri ibindi bihugu duturanye.”
Gasana Samuel, Umuyobozi wa ‘Pan African Movement’ mu Murenge wa Kigina yagize ati: “U Rwanda ni Igihugu cyohereza ingabo gucunga umutekano mu bindi bihugu bya Africa, ibindi bihugu nabyo bikwiye kwigira kuri iki kintu. Mu myaka myinshi u Rwanda hari urwego tugezeho kandi rukomeye navuga ko u Rwanda ari umunyu wa Africa; kuko kuri ubu twunze ubumwe dufite umutekano ibintu biri hake muri Africa.”
Wamala Wilson, Umunyamurwango wa ‘Pan African Movement mu Rwanda, muri Komisiyo y’ubukungu ari na we wahaye amahugurwa aba bayobozi baherutse gutorwa mu Karere ka Kirehe, avuga ko Igihugu cy’u Rwanda rushyiraho intego zihamye by’izo Africa yifuza kugeraho.
Yagize ati: “Buri gihugu gishyiraho intego zacyo, u Rwanda rwashyizeho intego rwifuza, kandi izo ntego ni nazo Afurika yifuza kugeraho, ibyo rero tugomba kubikomeza tutitaye ku cyo ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bibitekerezaho; cyane ko ari bo usanga barwanya iterambere rya Africa no kwigenga byuzuye.”
Umuyobozi wa ‘Pan African Movement’ mu Karere ka Kirehe, Nzirabatinya Modeste, avuga ko nubwo hari ibyo u Rwanda rumaze gukora kandi bigaragara hakiri urugendo rurerure.
Yagize ati: “Hakenewe ubukangurambaga nk’aba ‘Pan African Movement’ kubera ko ntabwo byumvikana ukuntu umuntu ajya kurwanya igihugu cye. Ikindi dukwiye kureba aho tuvuye, kubera ko mu Rwanda turi urugero rwiza kurenza abandi banyafurika. Ibyo kandi bigaragarira ku ngabo zacu zijya gucunga umutekano mu bindi bihugu.”
Umuryango PAM washinzwe mu 1946 nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi. U Rwanda rwawinjiyemo mu 2015. Kuri ubu uyu muryango wahawe intego yo guhindura imitekerereze y’Abanyafurika ku kwigira no kunga ubumwe bizageza kuri gahunda y’uyu mugabane igamije kuwugira umugabane wishoboye ku rwego mpuzamahanga bitarenze mu 2063.









