Mu Karere ka Ngoma hatangijwe icyumweru n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, urubyiruko rwibutswa kwirinda no kwamagana ababayobya ndetse n’abirirwa bagoreka amateka y’Igihugu ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025 Abanyarwanda n’Isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ku rwego rw’Akarere ka Ngoma, umuhango wo gutangiza iyi gahunda wabereye mu Murenge wa Mutenderi, ubanjirizwa no kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mutenderi rushyinguyemo imibiri 4,514.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie ubwo yagezagaho ijambo ku bitabiriye, yagize ati “Kwibuka ni igihango cyacu twebwe abakiriho, ababyiruka ndetse n’abazabakomokaho, guhora iteka tuzirikana aya mateka kugira ngo dushimangire amahitamo yacu nk’Abanyarwanda y’uko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”
Yongeye agira ati “Rubyiruko muraha ni mwe Rwanda rw’ejo, amateka yacu muyigireho, muharanire kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu muri rusange.”
Meya Niyonagira akomeza agira ati “Mukomeze kandi inzira y’ubumwe bw’Abanyarwanda mwatangiye, mwirinde kandi mwamagane ababayobya ndetse n’abirirwa bagobeka amateka yacu ku mbuga nkoranyambaga; mwibatinya nimubasubize mubabwire ukuri nubwo bakwirengagiza bakuzi.”
Yashimiye abitabiriye bose n’abaje kwifatanya n’abaturage bo mu Murenge wa Mutenderi aboneraho no kubasaba kuzitabira ibindi bikorwa byo Kwibuka mu yindi mirenge itandukanye.
Urubyiruko rwaganiriye na MUHAZIYACU, Mutamba Jeanette, yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye kuko na gihamya zirahari nyinshi ariyo mpamvu nk’uko twabisabwe tuzakomeza kurwanya ingengabitekerezo yayo dukoresheje imbuga nkoranyambaga, tunibuka twiyubaka mu gusigasira amateka.”













