Ibikorwa byo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere ka Kirehe cyatangirijwe mu Murenge wa Kigina, mu Kagari ka Rugarama ku kiyaga gito cya Rubonobono ahiciwe abatutsi benshi bakajugunywamo; imibare y’agateganyo y’abahajugunywe ikaba igaragaza abarenga 600.
Ni umuhango wabimburiwe no gushyira indabo muri icyo kiyaga gito cya Rubonobono mu rwego rwo kwibuka, kunamira no guha icyunamo Abatutsi bishwe bakahajugunywa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; nyuma izindi gahunda zakomereza kuri EP Kimeya ahatangiwe ibiganiro n’ubutumwa bijyanye n’uyu munsi.
Mu buhamya bwatanzwe na Kakuze Marie Therese wo mu Murenge wa Kigina wiciwe abana bane b’abahungu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Buri abo bane harimo umwe waciwe kuri iki kiyaga, yabwiye MUHAZIYACU ko kuza kwibuka bimubabaza.
Yakomeje agira ati: “Kwibukira kuri kino kiyaga binyibutsa byinshi, ariko kwibuka muri rusange birambabaza kuko nk’uwaguye hano yari umwana wanjye wa 3, yari umusore. Baramuzanye bamugejeje hano bamujugunye hano icyo gihe hari ikiyaga kinini ariko yanga gupfa, baramuboha yanga gupfa, bamushyiraho impembe z’imiheto zabo ziracika adapfuye, bamubohesha imigozi niyo yamwishe.”
“Ubu ikintu nsaba Imana ngo izamfashe, izatsinde ikibi ntibizongere kubaho ukundi; Jenoside ntizagaruke mu bantu.”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure avuga ko amateka agaragaza ko ku kiyaga gito cya Rubonobono hiciwe abatutsi benshi ku buryo kumenya umubare wa nyawo w’abahajugunywe bitarashoboka kuko hagikorwa icyegeranyo; asaba ko hashyirwa ikimenyetso simusiga.
Yagize ati: “Ikibabaje ni uko imibiri yahajugunywe itigeze ishyingurwa mu cyubahiro, tukaba dusaba rero ko hashyirwa ikimenyetso zimusiga ku buryo ari uhaca, uhatuye, azajya azirikana ayo mateka, kugira ngo ntazasibangane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yihanganishije abafite ababo bishwe bakajugunywa mu kiyaga cya Rubonobono by’umwihariko n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri rusange abasaba gukomera no kwibuka biyuka.
Yasabye abaturage bose muri rusange Kwibuka biyubaka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurangwa n’ibikorwa byo kuba hafi no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho bizakenerwa hose; bimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ku bijyanye no gushyira ikimenyetso ku kiyaga gito cya Rubonobono nk’uko IBUKA yabisabye, Meya Rangira yagize ati: “Nk’uko mwumvise amateka yo ku kayaga ka Rubonobono hajugunywemo Abatutsi benshi, nubwo umubare nyawo utaramenyekana ariko ubuhamya butandukanye bugaragaza ko hajugunywemo Abatutsi basaga 600 bagiye bakurwa muri kariya gace n’ahandi; turateganya ko tuzahashyira ikimenyetso cy’ameteka ya Jenoside.”
Meya Rangira yavuze ko hari n’ahandi abarokotse Jenoside bagiye basaba ko hashyirwa ikimenyetso, kandi bigiye gutangira gukorwaho ku bufatanye na IBUKA hagatoranywa ahafite amateka yihariye; hanyuma hagakurikizwa umurongo watanzwe na Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu.

















