MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorerwe Abatutsi si umuhango – Senateri Kanziza

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
08/04/2025

Mu rwego rwo gukomeza urugendo rwo guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazongera kubaho, Senateri Kanziza Epiphanie yashimangiye ko kwibuka abazize Jenoside yakorerwe Abatutsi atari umuhango gusa, ahubwo ari uguha agaciro abazize amacacubiri yaranze politike mbi yabibaga urwango mu banyarwanda.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2024 ubwo yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rw’Akarere ka Nyagatare rushyinguwemo imibiri 99 y’Abatutsi.

Yagize ati: “Kwibuka abazize Jenoside yakorerwe Abatutsi si umuhango, ahubwo ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukibuka abacu bazize politiki mbi, tukumva agaciro ko kubaho mu gihugu kirangwamo amahoro n’ubwiyunge. Jenoside ni amateka yateguwe igihe kirekire kandi yashoboraga kwirindwa iyo habaho ubuyobozi na politike byunze ubumwe kandi byita kubaturage. Buri Munyarwanda agomba kumenya amateka y’Igihugu cye. Nta wukwiye kwibagirwa inzira y’umusaraba u Rwanda rwanyuzemo, kuko kutayamenya ni ugutera icyuho abashaka kuyahakana no kuyapfobya bashobora no kuyuririraho.”

Yakomeje asaba buri wese, by’umwihariko abafite ubuhamya cyangwa amakuru y’amateka ya Jenoside, kuyasangiza abandi kugira ngo hazabeho kutibagirana kw’amateka.

Yanagarutse kandi ku ruhare rw’urubyiruko mu kurinda amateka y’Igihugu ko bagira uruhare rugaragara mu kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, rikorwa n’abantu bamwe bifashisha cyane imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Urubyiruko ni rwo rufite ubushobozi bwo guhindura amateka no kurinda ibyagezweho. Ntimukwiye guha amatwi abashaka kuzimya ukuri, ahubwo mukwiye kuba intangarugero mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yaba yihishe hose.”

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Meya Mutabazi yatanze umukoro ku rubyiruko

Meya Mutabazi yatanze umukoro ku rubyiruko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU