MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Meya Mutabazi yatanze umukoro ku rubyiruko

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
08/04/2025

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yagaragaje ko nubwo bigaragara ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihemberwa, bidakwiye kugira uwo bica intege ngo kuko nta na rimwe ikibi gitsinda icyiza, asaba abaturage kurushaho kugira ubufatanye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane urubyiruko.

Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abaturage batuye Umurenge wa Nyamata mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuru ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera, cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 45.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo Intumwa za rubanda, abajyanama b’Akarere ka Bugesera, inzego z’umutekano, abahagarariye amadini n’amatorero n’abaturage muri rusange.

Meya Mutabazi yavuze ko nubwo bigaragara ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihemberwa, abantu badakwiriye gucika intege kuko ngo nta na rimwe ikibi gitsinda icyiza. Yavuze ko abantu bafatanyije bayirwanya ikarangira.

Meya Mutabazi yagaragaje kandi ko hari ibyo kwishimira igihugu cyagezeho, asaba buri wese kubisigasira mu rwego rwo guhamya Ubumwe n’Ubudaherabwa by’abanyarwanda.

Ati: “Ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari byinshi byo kwishimira, Imiyoborere myiza yatugejejeho, haba mu butabera, Ubukungu n’Iterambere, Imiyoborere n’Imibereho Myiza. Turasabwa rero kubisigasira, tugakora cyane kugira ngo duhamye umuco w’Ubumwe bwacu.”

Yasabye kandi urubyiruko kugira inyota yo kumenya amateka no kuyasigasira.

Ati: “Urubyiruko rwacu rukwiye kumenya amateka, rukagira uruhare runini mu gusigasira amateka n’ibyagezweho, rugakora cyane kugira ngo twubake igihugu cyacu mu binyejana biri imbere. Ibi biradukangurira twese kurushaho kunoza uburere duha abo twibaruka, no gukomeza kwigisha no gusobanura aya mateka yacu n’ubwo asharira, kugira ngo urubyiruko rutirara.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal, na we yasabye abarokotse kudaterwa ubwoba n’abahakana bakanapfobya Jenoside kuko bashyigikiwe n’ubuyozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ati: “Muhumure kandi mukomere kuko abahagaritse Jenoside barahari ntaho bagiye.”

Urwibutso rwa Nyamata rwatangirijweho icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka, rwashyizwe mu Murage w’Isi, mu rwego rwo kumenya no kumenyekanisha amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amateka agaragaza ko Akarere ka Bugesera kabaye agace k’igeragerezwamo rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Abatutsi bakuwe mu bice bitandukanye by’Igihugu bagashyirwa mu Bugesera hatagiraga ibikorwaremezo, aho bari bizeye ko bagiye gupfa bishwe n’imibereho mibi ndetse n’indwara

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Leta y’u Rwanda yasabye École Belge de Kigali guhagarika imyigishirize y’Ababiligi

Leta y’u Rwanda yasabye École Belge de Kigali guhagarika imyigishirize y’Ababiligi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU